× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

US: Abanyeshuri ba kaminuza ya Gikristo bihurije hamwe bunamira umuntu warashwe

Category: Amakuru  »  July 2023 »  KEFA Jacques

US: Abanyeshuri ba kaminuza ya Gikristo bihurije hamwe bunamira umuntu warashwe

Nk’uko umunyamakuru Ryan Foley abivuga, umugabo wo muri Kentucky mu kigo cya segonderi yarashwe n’umugizi wa nabi ubwo yari mu ruzinduko rw’akazi kuri kaminuza ya Kiliziya Gatolika yitwa Catholic University of America.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na Catholic University ryagiraga riti “Uyu munsi abanyeshuri bacu bahuriye imbere y’inyubako yacu yitiriwe Padiri “O’ Connell Hall’ mu rwego rwo kwibuka umwarimu Emerson Maxwell wari wadusuye aturutse mu kigo cy’inshuti cya Kentucky high school”.

Umuyobozi w’ikigo, Rev Aquinas Gilbeau akomerezaho agira ati; “Twahuriye hano mu rwego rwo kwifuriza umwarimu Emerson Maxwell kuruhukira mu mahoro tunafata mu mugongo umuryango we n’inshuti ze. Dukomeje gusenga ngo polisi izabone abakekwaho iki cyaha cy’ubugome".

Police yo mu gace ka Metropolitan D.C, Metropolitan police department iragira iti; “Nyuma y’ibyabaye twihitiye gutabara uwarashwe, gusa apfira mu nzira kubera ibikomere. Kugeza ubu hari ukekwa dushingiye ku mashusho yafashwe na camera zimwe mu nyubako iri ahabera ububugizi bwa nabi”.

Bashingiye ku mashusho yafashwe bavuga ko hagaragaramo uwatabarutse agendana n’ukwekaho iki cyaha, gusa ababyeyi ba nyakwigendera babyamaganiye kure bati ”Turabizi neza ntabwo yaba yari aziranye n’uwo mugizi wanabi”.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.