× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umuramyi Dinah [Favor Tesi] wo muri Precious Stones yambitswe impeta y’urukundo

Category: Love  »  3 hours ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Umuramyi Dinah [Favor Tesi] wo muri Precious Stones yambitswe impeta y'urukundo

Dinah Favor Tesi, umwe mu baramyi bo mu itsinda rya Precious Stones, yambitswe impeta y’urukundo, atangira urugendo ruganisha ku kubaka urugo rushingiye ku kwizera n’urukundo rw’Imana.

Aya makuru yayasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko yiteguye kubana iteka n’umukunzi we Dismas wamwambitse impeta.

Mu butumwa bwe, yagize ati: "Yego, uyu munsi. Yego, ejo. Yego, iminsi yose y’ubuzima bwanjye. Reka dutangire urugendo rw’iteka ryose. Warakoze kuba warantoranyije, rukundo rwanjye Ndayisenga Dismas."

Inshuti ze n’abo baririmbana muri PS bishimiye cyane intambwe yateye. Tracy Agasaro yagize ati: "Nshuti yanjye Favor ntewe ishema cyane na we na Mr. D!

Reka mbyine rwose! Wululuuu! Imana ni nziza rwose! Turabishimiye bantu banjye. Mbifurije imigisha myinshi n’intsinzi irushijeho.

Favor Dinah ashoye imizi muri Yesu Kristo. Akunze gusangiza abamukurikira ibyanditswe byera. Yigeze kubasangiza Ibyakozwe n’Intumwa 1:8, havuga ku mbaraga zitangwa na Mwuka Wera n’inshingano yo kuba abahamya ba Kristo kugeza ku mpera z’isi.

"Muzahabwa imbaraga Mwuka Wera nabamanukira, kandi muzaba abagabo bo kumpamya i Yerusalemu, i Yudaya hose, i Samariya no kugeza ku mpera z’isi."

Uyu murongo yawuherekeresheje amagambo agaragaza urukundo afitiye Mwuka Wera na Yesu Kristo.

Dinah ni umwe mu baramyi bakorera umurimo wabo muri Precious Stones, ikaba Worship Team yo kuri Noble Family Church na Women Foundation Ministries biyoborwa n’Umukozi w’Imana ukunzwe cyane Apostle Mignonne Kabera.

Favor, umukobwa wakujijwe n’amata y’Umwuka adafunguye agiye kurushinga

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.