× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

M. Irene yavuze ku gutandukana kwa Vestine & Dorcas na MIE yifashishije ijambo ry’Imana

Category: Entertainment  »  2 hours ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

M. Irene yavuze ku gutandukana kwa Vestine & Dorcas na MIE yifashishije ijambo ry'Imana

Nyuma y’uko itsinda ry’abaramyi b’abavandimwe, Vestine na Dorcas ritangaje ko ryasoje imikoranire n’inzu ifasha abahanzi ya MIE Music, umuyobozi wayo Irene Murindahabi yagize icyo abivugaho abinyujije mu butumwa bwuzuyemo gushimira abuherekesha ijambo ry’Imana.

Mu butumwa yashyize ahagaragara kuri iki Cyumweru, Irene Murindahabi yavuze ko nyuma y’imyaka itanu y’ubufatanye n’ubunararibonye basangiye, MIE Music na Vestine & Dorcas basoje amasezerano y’imikoranire bari bafitanye mu buryo bwumvikanyweho.

Yashimiye Imana ku budahemuka bwayo muri iyo myaka yose, ndetse no ku byo bagezeho, amasomo bakuye muri urwo rugendo n’imigisha bagezeho.

Yagize ati: "Nyuma y’imyaka itanu mu mikoranire twasangiye ubunararibonye, MIE Music na Vestine & Dorcas twasoje urugendo rw’amasezerano twari dufitanye mu bwumvikane, Turashimira Imana ku budahemuka bwayo muri iyi myaka yose no ku byo twagezeho, amasomo twize ndetse n’imigisha twabonye muri uru rugendo."

Irene Murindahabi yakomeje agaragaza ko n’ubwo imikoranire yashyizweho akadomo yizera ko Imana ifite indi migambi myiza ku mpande zombi.

Yifashishije umurongo wo muri Umubwiriza 3:1 ugira uti: "Ikintu cyose kigenerwa igihe cyacyo, n’icyagambiriwe munsi y’ijuru cyose gifite umwanya wacyo."

Uyu murongo wagaragaje ko gutandukana kwa Vestine na Dorcas na MIE Music atari ikibazo cyangwa amakimbirane, ahubwo ari icyemezo cyafashwe mu bwumvikane, buri ruhande rugakomeza urugendo rwarwo mu cyerekezo rushaka.

Mu gusoza ubutumwa bwe, Irene Murindahabi yavuze ko ashimira ibyo basangiye byose kandi ko asabira buri wese gukomeza kuyoborwa n’ubuntu bw’Imana mu rugendo rushya.

Ati: "Mu gushimira, kubahana no mu rukundo rwa Gikristo, twishimira ibyahise kandi dutegereje ejo hazaza Imana yateguye kuri bose bireba. Ubuntu n’igikundiro byayo bikomeze kuyobora buri ntambwe iri imbere."

Vestine na Dorcas bamaze imyaka itanu bakorana na MIE Music, urugendo rwasize amateka akomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda no hanze yarwo.

Muri iyo myaka, basohoye indirimbo zakunzwe na benshi zirimo Nahawe Ijambo", "Si Bayali", "Neema", "Yebo", "Adonai", "Mpa Amavuta" n’izindi nyinshi zabafashije kugera ku rwego rwo kuba bamwe mu baramyi bafite abakunzi benshi mu karere.

Nubwo amasezerano yabo na MIE Music arangiye, abakunzi babo bakomeje gutegereza kureba icyerekezo gishya aba baramyi bazafata mu rugendo rwabo rwa muzika, mu gihe MIE Music na yo ikomeje ibikorwa byo guteza imbere umurimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza binyuze mu muziki.

Paradise.rw ikomeje gukurikirana iby’iyi nkuru no kubagezaho amakuru mashya ajyanye n’uru rugendo rushya rwa Vestine na Dorcas.

Ubutumwa Irene Murindahabi yanyujije kuri Instagram ye bwite.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.