× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Janvier Izayi utuye muri Amerika yateguje indirimbo y’uburyohe yise "Narabohowe"

Category: Artists  »  October 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Janvier Izayi utuye muri Amerika yateguje indirimbo y'uburyohe yise "Narabohowe"

Umuramyi Janvier Izayi utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya North Carolina, akaba umukristo muri Redeemer church, yateguje abakunzi be indirimbo nshya yitwa "Narabohowe".

Amajwi y’iyi ndirimbo yakorewe muri Beacon Studio, Mastering ikorwa na Benjamin mu gihe amashusho yakozwe na Producer Kavoma umwe mu ba producers b’abahanga bakomeje kuzamura mu bicu umuziki wa Diaspora.

Mu kiganiro na Paradise.rw, uyu muhanzi yatangaje ko urugendo rwe rw’umuziki arumazemo imyaka isaga 16 dore ko yagiriwe umugisha wo kuvukana inganzo nawe ntiyaseta ibirenge ahubwo yinjirira urugamba muri korali y’abakiri batoya.

Ibyo byaramufashije cyane kuko atagowe no gukaraga umuhogo nk’uko bigora abinjira mu gisirikare cyo guhumanura ikirere mu buryo bw’umwuka bakuze bibagendekera.

Baravuga ngo inkono ihira igihe. N’ubwo yabanje kuririmba muri worship team, byasabye umwaka wa 2022 ngo yinjire muri studio maze akora indirimbo yitwa "Rabagirana". Nyuma y’iyi ndirimbo "Nkingiye ingabo" ndetse aza no gukora indi yiswe "Ubushyo".

Amakuru Paradise.rw ifite ni uko iyi ndirimbo yiswe "Narabohowe" ari indirimbo yateguranywe ubuhanga ndetse inashyirwamo imbaraga z’umurengera. Ni imwe mu ndirimbo ifite imyandikire ihanitse ikaba itegerejwe cyane.

Janvier Izayi agiye gusohora indirimbo y’uburyohe

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.