Umuhanzi w’icyamamare mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Donnie McClurkin w’imyaka 66, yarezwe n’uwahoze ari umwungiriza we mu kazi ko mu rusengero, amushinja kumusambanya ku gahato.
Bose ni abagabo, uregwa akaba ari pasiteri n’umuhanzi wa gospel, Donnie McClurkin, na ho urega akaba yarabaye uwamufashaga, ari umufasha we bwite (personal assistant) mu rusengero rwe, akazi kari gishingiye ku kumuba hafi mu mirimo ye ya buri munsi, ingendo n’ibikorwa by’ivugabutumwa, bikaba byaratumye habaho umubano wihariye.
Uko guhorana kenshi ni ko kwabaye intandaro yo kubona aho ahera amusambanya, akamukorera ihohotera rishingiye ku gitsina. Ni ikirego kiri gukurikiranwa n’urukiko, mu gihe uregwa we yabihakanye avuga ko atigeze akora ibyo ashinjwa.
Umwungiriza we mu kazi, amushinja kuba yaramuhohoteye inshuro nyinshi mu gihe cy’imyaka myinshi bakoranaga mu rusengero rwa Perfecting Faith Church ruherereye i Freeport muri Leta ya New York.
Uyu mugabo wamureze, witwa Giuseppe Corletto w’imyaka 43, avuga ko yamenyanye na McClurkin mu 2003 akiri umusore muto w’imyaka 21, ashaka ubufasha mu by’umwuka kuko yari ahanganye n’ibibazo byerekeye imyemerere ye n’amarangamutima ye ku gitsina.
Avuga ko aho gufashwa, byahindutse intangiriro y’ihohoterwa n’imyitwarire we yita iy’“gutozwa no gukoreshwa nabi” (grooming).
Mu rubanza rwatanzwe mu rukiko rukuru rwa Leta ya New York, Corletto avuga ko McClurkin yamusabye kumuba hafi nk’umujyanama, nyuma akamuha akazi ko kuba umwungiriza we bwite.
Icyakora, ngo ubwo bucuti bwaje guhinduka urujijo kuko McClurkin yatangiye kumukoraho mu buryo bubyutsa irari ry’igitsina atabimwemereye, akabigereka ku byo yitaga amasengesho yo “kumukuramo ubutinganyi”.
Uyu mugabo avuga ko hari aho yajyaga ashyirwa mu bihe bidasanzwe byashoboraga kumugusha mu by’igitsina, bikitwa “ibigeragezo by’Imana”, kandi ko byamukorerwagaho mu bihe yari abayeho afite ubwoba kandi agashyirwaho n’igitutu kuko McClurkin yari umuyobozi we mu by’umwuka ndetse akaba n’umukoresha we.
Urubanza rugaragaza ko mu 2007, mu rugendo rw’akazi muri California, Corletto ngo yasambanyijwe ku gahato, n’aho nyuma McClurkin akabigereka ku ngaruka z’imiti yafataga. Avuga ko hari n’izindi nshuro byabaye, zirimo n’iyo mu 2013 muri hoteli i Niagara Falls.
Mu nyandiko ziri mu rubanza, harimo email bivugwa ko McClurkin yandikiye Corletto amusabira imbabazi, yemera ko yamukoreye ihohotera, amagambo yo kwicuza yakoreshejwe akaba ari yo Corletto ashingiraho avuga ko ibyamubayeho bifite ishingiro.
Ku rundi ruhande, umunyamategeko wa Donnie McClurkin yahakanye ibyo aregwa byose, avuga ko ari ibinyoma bikabije kandi bigoreka ukuri kw’ibyabaye, ashimangira ko McClurkin atigeze akora ihohotera iryo ari ryo ryose.
Urusengero rwa Perfecting Faith Church ndetse na McClurkin ubwe ntibaratanga igitekerezo ku mugaragaro ku rubanza.
Gospel star Donnie McClurkin, ufite imyaka 66, akaba umwigisha mu itorero yashinze rya Perfecting Faith Church in Freeport, N.Y.