Umwe mu bakobwa kuri ubu ararira amarira yo kwarika nyuma y’ibyamubayeho ku munsi wa Saint Valentin y’umwaka wa 2020 bikamuviramo guhagarika amasomo ya kaminuza, guhagarikwa muri korali no kuva mu muryango yabagamo.
Tariki ya 14 Gashyantare ni umunsi ngarukamwaka wahariwe abakundana ukaba waritiriwe mutagatifu Valentin.
Benshi bawufata nk’umunsi w’ibyishimo ndengakamere, abacuruza indabo nziza n’imitako bakawita umunsi w’amaronko, abataherukaga gupostinga bakuramo esheki, sinakubwira imyenda myiza y’amabara meza.
Ni cyo gihe kuri bamwe cyo kurya ubuzima, abakundana bagasurana bagahana bakanahanahana. Kuri benshi kwifata babitera umugongo, wababaza bakakubwira ko hifata umuntu udafite umufata, ibi bigatuma birekura ngo hatabaho urwitwazo mu rukundo rwabo.
Hari n’abibagirwa ko bafite amategeko y’Imana mu mitima yabo, aho kuri bamwe mu bafite amasezerano yanze gusohora, ndavuga abadashikamye neza mu kwizera, bafata uyu munsi nko kwihimura ku Mana no kuyibabaza, n’ubwo akenshi bibaviramo agahinda gakabije.
Gusa ku basezeranye kuzabana akaramata, bamwe bifashisha Saint Valentin nk’umunsi wo kwibukiranya urukundo rwa buri munsi, kimwe n’abasore n’inkumi bazi intego y’urukundo rwabo.
Hari ku Cyumweru tariki ya 14 Gashyantare 2020, itariki y’amateka mabi ku mukobwa twavuze haruguru, itariki yatakarijeho icyubahiro n’umwambaro w’abakobwa.
Mu kiganiro yagiranye na Paradise, uyu mukobwa wirinze kwivuga mu mazina yabajijwe impamvu atigeze apostinga umukunzi we, mu gahinda kenshi, uyu mukobwa akaba yasubije ko ari ibishoboka umunsi wa Saint Valentin wajya ugera akisanga muri koma agakanguka warangiye.
Ibi byatumye umunyamakuru aca bugufi amubaza ibyamubayeho, undi nawe amubera umwana mwiza amutekerereza byose. Dore ibyamubayeho.
Ku munsi wavuzwe haruguru wahuriranye na repetition ya korali yaririmbagamo, ndetse ahagera mu baririmbyi ba mbere. Hashize iminota nka 20 umutoza w’amajwi atangije repetition, umukobwa yumvise telefoni imuhamagaye niko kwiheza abaririmbyi yitaba umukunzi we.
Muri make, yamusabaga ko ajya ku musura akamuha impano yamuteguriye ndetse bagasangira ifunguro ry’umunsi w’abakundana.
Umukobwa yabanje kugira ubwoba aho yibazaga ubwoko bw’ikinyoma abeshya kugira ngo abone uruhushya.
Byaje kurangira yiyemeje kubeshya icya semuhanuka kugira ngo yigire guhoberana n’umusore ufite igituza kimurutira ubusitani bwa Edeni.
Byarangiye abeshye muri korali ko mu muryango we hari umuntu ugize uburwayi butunguranye, nabo ntibatinzamo bamusengera isengesho rya "gerayo amahoro".
Nyamukobwa yafashe moto igitaraganya, gusa kimwe mu byamuteye kugenda ikubagahu ni inzozi yari yaraye arose abona yatandukanye n’uwo bamaranye imyaka itatu mu buryo bw’amayobera.
Yumvaga ko kutajyayo byaba intandaro yo kubura uwo yakundaga, nyamara kujyayo nibyo byabaye intandaro.
Yageze ku mukunzi we asanga umusore yamuteguriye byose birimo n’impano z’akataraboneka, zirimo na telefoni y’igiciro cyinshi yavuye iyo za Burayi dore ko uyu musore ku bamuzi neza ngo amafaranga kuri we yari umuzi naho umuzimu we ukaba umuziki.
Umukobwa emosiyo zaramurenze bagwana mu byana biratinda, care barazihanahana, birangira bisanze ibyishimo babisoreje mu gitanda, umukobwa yibagirwa ko yiriwe yigishwa ijambo rigira riti "Byose ndabyemerewe nyamara siko byose bingirira umumaro, byose ndabyemerewe nyamara sinzategekwa n’ikintu cyose (1 Abakorinto 6:12-20)".
Aba bombi baje gusanga nta mpamvu yo kwishima igice cy’umunsi biyemeza kurarana, bemeza ko umukobwa abeshya ababyeyi be ko yagiye kurwaza umukobwa bigana, biza kubahira dore ko ababyeyi be bamwizeraga cyane ntibatekereza kabiri.
Bwarakeye umukobwa akusanya impamba, umusore afata imodoka amugeza hafi yo mu rugo.
Tutabatindiye, yategereje ukwezi kw’abakobwa araheba atangira gukeka ibyabaye. Ntiyazuyaje yageze kwa muganga asanga "karabaye", ubwo yibaza ku buzima bwo gutwita.
Icyari gisigaye, kwari ugusangiza inkuru nziza uwo yitaga umukunzi we nyamara zari zahinduye imirishyo doreko yamuhamagaye nk’inshuro 20 atayifata.
Ahagana saa sita z’ijoro, yahamagaye ya nimero yitabwa n’umukobwa amubaza icyo amushakira ku mugabo, kumbi iby’urukundo rw’imyaka itatu byarangiranye na Saint Valentin.
Yisanze mu buzima butoroshye, gusa yaje kwiyemeza kutihekura, afata umwanzuro wo kwemera kubyara. Inda imaze kuba imvutsi ababyeyi be kubyakira byabaye ingorabahizi dore ko bari abatambyi mu nzu y’Imana, bamusezerera riva batamuhaye n’impamba.
Korali yaririmbagamo nayo ngo ibyumve, yaje kumuha intasho, imusaba gusubiza ibitabo by’ubunyamabanga.
Cyakoze ku bw’amahirwe, Imana yumvise gusenga kwe nyuma y’amezi 3 yibarutse aza kubona akazi ko gutunga umwana, dore ko yari yarasuhukiye ku munyeshuli biganaga muri kaminuza.
Aka kazi kamubereye umugisha kamukura mu bwigunge asubira no kwiga, yita ku mwana none kuri ubu yasubiranye ibyiringiro bizima.
Yaje gusoza kaminuza asubira no mu nzu y’Imana ndetse yakomeje umurimo w’uburirimbyi, gusa aragira abakobwa inama yo kutinyanyagiza bitwaje Saint Valentin.
Yibutsa abamenye Imana by’ukuri kuzirikana isezerano bafitanye nayo, bagategereza gukora kwayo, aho kwiringira amagare n’amafarasi.
Yesuwee mbega agahinda.Iyi nkuru irambabaje gusa ntakundi abakobwa twitonde