Inkuru y’incamugongo yamenyekanye mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Gashyantare 2023 ni ivuga ko Pastor Munyakayanza Antoine uzwi ku izina ry’Umuyumbe (umunyamasengesho) wari umusigire w’umushumba wa Paruwase ADEPR Gasave yashizemo umwuka.
Pastor Munyakayanza yakoze umurimo w’Imana muri Paruwase ya ADEPR Gihundwe aririmba muri Korari akayobora n’icyumba cy’amasengesho ahitwa mu Burunga, aza kuba Pastor muri ADEPR Munyagatare. Yaje kwimukira i Kigali ayobora umudugudu wa ADEPR Giheka na Batsinda.
Urupfu rwe rutunguranye rwashavuje benshi na cyane ko nta mwaka wari ushize umugore we nawe yitabye Imana.
Mu kababaro kenshi, umwe mu bakristo baganiriye n’umunyamakuru wa Paradise.rw, yagize bati "Tubabajwe n’inkuru y’incamugongo y’urupfu rwa Munyakayanza rukurikiranye n’urw’umufasha we akaba asize n’umugeni".
Bakomeza bagira bati "Imana imwakire mu bayo tuzamwibukira ku gukunda Imana no gusenga byari mu maraso".
Paradise.rw yahamagaye kuri telefone Pastor Murenzi Eugene bakoranye umurimo w’Imana akaba ari ku itorero rya ADEPR Giheka, adutangariza ibyo azajya amwibukiraho.
Aragira ati "Munyakayanza yatabarutse, nzajya mwibukira ko yari umukozi w’Imana twarakoranye yatungwaga no gusenga n’amasengesho, ntiyigandaga ku murimo ni cyo nzajya mwibukiraho. Yari Umuyumbe (umunyamasengesho twatandukanye neza.
Gushyingura uyu mukozi w’Imana ni kuwa Kane w’iki cyumweru. Kuwa Gatatu hari igitaramo cyo kumusezeraho ku rusengero rwa ADEPR Gasave.
Pastor Munyakayanza yitabye Imana azize urupfu rutunguranye