Umuramyi Umulisa Cynthia witegura gukora ibitaramo bizenguruka ibihugu bitanu byo muri Afurika y’Iburasirazuba, kuri ubu yamaze gushyira ahagaragara abaramyi batatu bazafatanya mu gitaramo azakorera mu Rwanda.
Ibi bitaramo bizenguruka "East Africa Tour" bigiye kubimburirwa n’igitaramo cya 1 kizabera mu Burundi mu mpera z’iki cyumwweru. Ni ibitaramo byiswe "NI YESU CHRISTMAS CELEBRATION FESTIVAL 2023", bitangirira i Burundi tariki 10/12/2023
Igitaramo cye cyo mu Rwanda kizaba kuwa Gatandatu tariki 16/12/2023 muri HillTop Hotel mu Mujyi wa Kigali. Cyitezwemo ’Dimension’ yo kuramya no guhimbaza Imana dore ko uyu murimbyi yifashishije amazina azwiho gukoreshwa n’imbaraga za Mwuka Wera.
Umuramyi Danny Mutabazi uzwiho kugira ukuboko kwiza kwandika indirimbo zivuga ku gaciro k’umusaraba, azaba ahabaye mu ndirimbo nka Karuvali, Amarira y’ibyishimo, Saa cyenda ndetse n’Izindi.
Prosper Nkomezi amaze kumenyerwaho kubahisha izina ry’Uwiteka indirimbo z’amashimwe nka "Sinzamuvaho", "Nzayivuga", "Halleluiah", "Singitinya", "Wanyujuje indirimbo" ndetse n’izindi.
Abakunzi ba wa muririmbyi uririmbana ibinezaneza mu maso Tracy Agasaro usigaye aririmbana n’umutware we Rene Patrick baherutse gukorana indirimbo bise "Jehovah’’, bashyizwe igorora kuko Tracy niwe uzayobora iki gitaramo.
Abazitabira iki gitaramo bashyiriweho uburyo bworoshye bwo kugura amatike aho uzajya unyura ku rubuga rwa www.jamglobalevents.com ukigurira itike ya 5000 Frw ahasanzwe, 10,000 Frw muri VIP ndetse na 20,000 Frw ku bazicara muri VVIP.
Cynthia Umulisa urimo gukora cyane muri iyi minsi, aherutse gusohora indirimbo iteye agahinda yise "Ubutayu" yumvikanamo ubutumwa bw’umuntu wokejwe ibirenge no kugenda mu butayu.
Ubwo Paradise.rw yari igeze ku musozo w’iyi nkuru, uyu muririmbyi yahise asohora indirimbo nshya yitwa "Ananipenda" ikoze mu rurimi rw’igiswahiri. Uyu muramyi akaba afite izindi ndirimbo zomora imitima nka "Ni Yesu", "Ubutware" n’iyitwa "Niwe womora".
Tubibutse ko Umulisa Cynthia ari mu baririmbyi bateretse mu maboko meza. Uretse kuba ari umwana wo mu batambyi aho Se ari Pasiteri, amakuru Paradise.rw ifite avuga ko ababyeyi ba Cynthia Umulisa bamushyigikiye mu buryo bukomeye.
Kuri ubu afashwe n’amaboko akomeye. Hejuru yo kuba yiseguye amaboko ya Kristo arimo gufashwa mu buryo bwa Management n’abategura irushanwa rya RSW Talent Hunt dore ko ariwe wegukanye igihembo cyitwa "People’s Choice Award" mu irushanwa ritegurwa na Rise and Shine World Ministries.
Cynthia Umulisa agiye gukora ibitaramo mu bihugu bitanu
Cynthia Umulisa yatumiye Danny Mutabazi, Prosper Nkomezi na Tracy mu gitaramo cy’i Kigali
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "YESU GWE WEKKA" YA CYNTHIA UMULISA