Mu Itorero Angilikani harimo umwuka mubi wakuruwe no kuba Itorero Angilikani ry’u Bwongereza rishyigikira abaryamana bahuje ibitsina.
Nk’uko tubikesha inkuru ya The Christian Post, ivuga ku nyandiko yasohowe n’Ihuriro GAFCON, ndetse natwe Paradise.rw tukaba dufite kopi yayo. GAFCON ni ihuriro ry’abagize itorero ry’Abangilikani ku isi ukuyemo Ubwongereza, riherutse no guteranira i Kigali.
Iryo tangazo rya GAFCON riravuga riti: "Imyaka 25 twubwirana kwita ku myitwarire yacu, kuba hari bamwe mu bayobozi bashyingira abahuje ibitsina mu izina rya Data, na Mwana, na Roho mutagatifu, ni ukunyuranya n’ibyibyanditswe kandi ibi byakozwe n’umushumba mukuru wa Canterbury, n’abandi bayobozi bo mu Bwongereza".
Muri iyi baruwa iri huriro rivuga ko batashobora kwihanganira ibiri gukorwa na Angilikani y’u Bwongereza. Umushumba mukuru Samy Shehata, wo muri Sudan wari waraburiye icyicaro gikuru cy’iri torero mu Bwongereza, ko bakwitondera iby’inkundo, n’imyizerero, yagize ati "Birababaje cyane ariko uko biri ubu birasobanutse".
Bishop Stead War uhagarariye abanditse iyo baruwa, ubwo yavuga ku kuba bitadukanyije burundu n’Itorero Angilikani ryo mu Bwongereza riyoborwa na Archbishop Justin Welby, yagize ati "Ibi biratubabaje cyane ariko nibo, bagiye kure yacu nta kundi"
Kuva GAFCON yaterana hagiye harebwa ku mahame mashya yarengera abanyamuryango b’abizerwa b’Anglican bitewe no kunanirwa kw’abashumba bakuru bo mu itorero rya England, n’itorero rya Wales binyuze mu ihuriro ryitwa Anglican Network in Europe.