Ku Cyumweru tariki 01 Kamena, umuramyi Jado Sinza yerekanywe mu rusengero n’imbere y’lmana n’umukunzi we n’Umulisa Esther bafitanye umushinga w’ubukwe.
Umunyempano umaze gushinga imizi mu ndirimbo zihimbaza Imana mu Rwanda ndetse wanakuriye mu maboko y’abatambyi ari we Jado Sinza, agaseke yarahishiye abakunzi yagapfunduriye muri ADEPR Kumukenke ku Cyumweru.
Umuhanzi Jado Sinza usengera mu itorero rya ADEPR Kumukenke ndetse akaba n’umuririmbyi wa korali Siloam, yerekanwe imbere y’lmana, byongera amashimwe ku bakunzi be. Nyuma y’iminsi mike uyu muhanzi uhagaze neza muri Gospel nyarwanda abajijwe igihe azashingira urugo, ubu akaba yatangiye kumara amatsiko abakunzi be.
Umukunzi wa Jado Sinza ni umwe mu baririmbyi b’abahanga dore ko aririmba muri korali lriba. Uyu mukunzi wa Jado Sinza yitwa Umulisa Esther akaba ari murumuna wa Neema Mari Jeanne umuririmbyi uvugira lmana abadayimoni bagahunga.
Aba bombi baririmba muri New Melody izwi mu ndirimbo ya "Uhembuwe". Abakunzi ba Jado Sinza bahise bibaza niba hagiye kuvuka indi couple ifatanya mu kuririmba dore ko uyu mukunzi wa Jado Sinza ari mu bafasha abahanzi kuririmba ndetse akaba aririmba mu Iriba choir, ibisobanuye ko Jado Sinza abaye umukwe wa Korali Iriba ya ADEPR Taba.
Ubwo Jado Sinza yaherukaga kuganira n’itangazamakuru abazwa ku bijyanye n’ubukwe bwe, yavuzeko afite byinshi byiza muri uyu mwaka. Yirinze kugira icyo atitangazaho byimbitse asubiza nka kumwe Yesu yabwiraga abigishwa maze asubiza agira ati: "Simbabwiye umunsi n’igihe icyo nzi ni umunsi umwe cyane cyane abenshi bakunze kwita ko buri wese agira uwagatandatu we".
Nk’ uko abenshi bagiye babibona abandi bakabyumva Jado Sinza aherutse gukora igitaramo gikomeye yise "Redemption Live Concert" aho kitabiriwemo n’abahamzi bakomeye nka Nshuti Bosco, True Promises, Narada choir, Aline Gahongayire, ndetse na Zoravo wo muri Tanzania. Jado Sinza afite Alubumu nshya yakoreye mu gitaramo aherutse yise "Inkuru y’agakiza".
Jado Sinza na Esther bagiye gukora ubukwe