Women Foundation Ministries ku bufatanye na Noble Family Church bizihije ku mugaragaro umunsi ngarukamwaka wa 19 wa “Thanksgiving in Action”, igikorwa kigamije gushima Imana binyuze mu bikorwa by’urukundo no gufasha abatishoboye.
Igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Ugushyingo 2025, kuva Saa Tanu za mu gitondo (11:00 AM) kuri Noble Family Church i Kagugu, aho abantu benshi bateraniye kugira ngo bitabire ibikorwa byo gufasha imiryango ikennye by’umwihariko muri gahunda ya Thanksgiving Outreach (Wirira Iwacu).
Mu mugoroba, guhera Saa Kumi (4:00 PM), umuhango ukomeye wa Thanksgiving Service uratangizwa kuri Women Foundation Ministries/Noble Family Church Kimihurura.
Uyu mwaka, igikorwa cyahurijwe hamwe n’itorero rya Glorious Family Convention, gifite insanganyamatsiko igira iti: “Save A Family, Save A Nation” (Yeremiya 31:1).
Cyateguwe na Apostle Mignonne Kabera, na ho abatumirwa b’icyubahiro Pastor Kingsley Okonkwo na Pastor Mildred Kingsley Okonkwo baturutse muri Nigeria, bazatanga inyigisho ku gukomeza imiryango no gukura mu buryo bw’umwuka.
Abitabiriye bari buze kwitabira umuhango w’igice cya nyuma guhera Saa Kumi n’Imwe n’igice (5:30 PM), kandi ibikorwa byose biri gutambutswa live kuri YouTube ya Women Foundation Ministries kugira ngo n’abatari aho babashe kubikurikirana.
Thanksgiving in Action yatangijwe mu 2006, igamije kugaragaza gushima Imana binyuze mu gufasha abatishoboye. Mu myaka ishize, ibikorwa byagiye bibaho ku buryo bukurikira: Mu 2006, basangiye n’imfubyi n’abapfakazi 100.
Mu 2009, bafashije imiryango 119 y’abasirikare bamugariye ku rugamba rwo kubohora Igihugu mu Karere ka Kanombe. Mu 2010, bafashije imiryango 141 itishoboye i Gasogi. Mu 2011, bafashije imiryango yimuriwe i Batsinda yari ituye mu Kiyovu.
Iki gikorwa cyakomeje kuba umwanya wihariye wo kugeza urukundo n’ineza ku bakeneye ubufasha.
Ku nshuro ya 19, hateguwe ibikorwa bitatu by’ingenzi: Thanksgiving Outreach (Wirira Iwacu) – byabereye kuri Noble Family Church i Kagugu saa 11:00 AM. Thanksgiving Service – ku Kimihurura, ahari butangwe inyigisho n’abapastor Kingsley na Mildred Okonkwo. Couples Retreat – ku wa Gatandatu tariki ya 29 Ugushyingo 2025, umwiherero w’abashakanye, ku bantu batumiwe gusa.
Ibi na byo bizatambutswa kuri YouTube ya Women Foundation Ministries.
Ibi byose biri mu rwego rwa gahunda ya 2025: A Year of Divine Craving for Christ ndetse na THANKSGIVING 2025 – In Action, Make it a Culture.
Iki giterane gikomeye gikomeza gushyira imbaraga mu kubaka imiryango no gukiza Igihugu binyuze mu muryango no mu bikorwa by’urukundo.
Inkunga ziri mu zatanzwe kuri uyu wa Gatanu
Women Foundation Ministries na Noble Family Church batangije ku nshuro ya 19 igikorwa cya “Thanksgiving in Action”