× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Yemeye gufungwa kubera urukundo, tumuzi muri ERC Gikondo: Ibyo tuzi kuri Miss Elsa wasezeranye na Prince Kid

Category: Love  »  March 2023 »  Sarah Umutoni

Yemeye gufungwa kubera urukundo, tumuzi muri ERC Gikondo: Ibyo tuzi kuri Miss Elsa wasezeranye na Prince Kid

Inkuru iri kuvugwa cyane muri Kigali ni ubukwe bwa Miss Elsa Iradukunda na Prince Kid basezeranye imbere y’amategeko.

Ku mugoroba w’uyu wa Kane tariki 02 Gashyantare 2023 ni bwo hamenyekanye amakuru y’uko Miss Elsa Iradukunda wabaye Miss Rwanda 2017 yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid.

Amakuru avuga ko basezeraniye i Kigali mu Murenge wa Rusororo kuri uyu wa Kabiri. Aba bombi bakoze ubukwe nyuma y’iminsi myinshi bavugwa mu rukundo ariko bo ntibigize babigaragaza ahubwo bahisemo kurugira ibanga.

Prince Kid, ni umuhanzi mu muziki usanzwe akaba ari nawe wateguraga irushanwa rya Miss Rwanda. Aherutse kwakwa izo nshingano kubera ibyaha yari akurikiranyweho, gusa yaje kuba umwere. Icyakora bivugwa ko agiye gusubizwa mu nkiko.

Paradise.rw hari ibyo izi kuri Miss Elsa Iradukunda warushinze na Prince Kid!

Elsa yambitswe ikamba rya Miss Rwanda mu mwaka wa 2017, icyo gihe akaba yari umukristo muri Evangelical Restoration church Gikondo. Birashoboka ko ari ho agisengera cyangwa akaba yaragiye ahandi.

Ubwo yari amaze kwambikwa ikamba, yakoze igikorwa cyiza kitarakorwa n’undi mu Miss Rwanda n’umwe. We na bagenzi be, bakoze amasengesho yo gushima Imana, bayasoreza mu materaniro kuri Women Foundation Ministries, bahabwa umwanya bashima Imana mu iteraniro, bakora ku mutima wa Apotre Mignonne Kabera.

Miss Elsa Iradukunda yari ari kumwe n’abakobwa bagenzi be bageze kuri final ya Miss Rwanda 2017 barimo Miss Queen Kalimpinya usanzwe usengera muri Women Foundation Ministries akaba n’umwalimu w’abana bo mu ishuri ryo ku Cyumweru (Sunday School).

Mu mwaka yamaranye ikamba, Miss Iradukunda yakoze ibikorwa binyuranye birimo kuvuza abaturage batishoboye bari barwaye indwara y’ishaza. Iki gikorwa cyanyuze benshi bitewe n’amashimwe menshi y’aba baturage.

Elsa avuka mu muryango w’abakristo bakunda kandi bagatinya Imana. Mu mishi ishize hari amashusho yagiye hanze ari kumwe n’umuryango we bakina umukino usekeje wo kurya ifi n’ubugari. Mbere yo gutangira uyu mukino, babanje kwiragiza Imana mu isengesho rigufi.

Urukundo rwa Elsa na Prince Kid rwavugishije benshi bitewe n’uburyo Elsa yaruhamije mu bihe bikomeye. Ubwo Prince Kid yari muri gereza, Elsa yakoze ibishoboka ngo amufunguze, birangira nawe afunzwe, ariko aza kurekurwa. Byerekanye ko urwo bakundana ari urukundo nyarwo.

Miss Elsa Iradukunda akunze kugaragaza ko akunda cyane indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, akazisangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, ibintu bidakunze gukorwa n’abandi ba Miss bagenzi be. Indirimbo yamuryoheye cyane ni "Yaratwimanye" ya Israel Mbonyi.

Kugeza ubu ntiharamenyekana igihe Elsa na Prince Kid bazasezerana imbere y’Imana. Gusa bivugwa ko ari muri uku kwezi kwa Werurwe hatagize igihinduka.

Prince Kid yasezeranye na Elsa

Bamwe mu batashye ubukwe bwabo

Baranezerewe cyane

Elsa mbere y’iminsi micye akarushinga

Amaze igihe yarambitswe impeta mu ibanga

Igikorwa cy’urukundo ahora ashimirwa

Elsa hamwe n’umubyeyi we

Ni Miss Rwanda 2017

Akunda cyane "Yaratwimanye" ya Mbonyi

Miss Elsa mu matora ya Perezida mu 2017

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.