Igitaramo gisoza East African Gospel Festival cyateguwe na Alex Dusabe akaba ari umuhanzi w’umunyabigwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, cyahembuye imitima ya benshi.
Alex Dusabe wakoze iki gitaramo "Dutarame Live Concert" cyabaye kuwa Gatandatu tariki 02 Nzeri 2023, yatangiye uumuziki guhera mu 1996, awatangirira mu ma korari, aza gutangira gukora wenyine, aramenyekana, arakundwa ndetse cyane.
Yamamaye mu ndirimbo "Ngwino", "Ibyiringiro", "Kuki turira", "Ndagushima", "Umwami Yesu", "Yesu araje" n’izindi, akaba ari nazo yifashishije mu gitaramo cy’i Nyamirambo, abantu si uguhembuka, banyurwa n’umuziki w’umwimerere ari nako banumva ijambo ry’Imana.
Alexi Dusabe ubwo yaririmbiraga abitabiriye igitaramo cye
Nubwo igitaramo cyatangiye gitinze ariko ntibyabujije abantu kwitabira kandi akanyamuneza kari kose dore abahanzi bose banyuze ku ruhimbi bose bari abahanzi bakunzwe bafite n’indirimbo zabaye ikimenyabose.
Iyo batangiraga kuririmba indirimbo runaka, abantu bahitaga bakomerezaho, wumva barayimize yose. Ubusanzwe aka kagace ka Nyamirambo cyabereyemo iki gitaramo, kazwiho kuba gatuwe n’Abislam benshi, ariko rwose abantu baje ari benshi kandi unabona ko bakunze igitaramo kitabiriwe ku rwego rutangaje.
Abaturage b’i Nyamirambo bari babukereye mu gitaramomo cya Alex Dusabe
Muri iki gitaramo cyitabiriwe na Visi Mayor wa Kigali, habereyemo ibintu byinshi aho hashimiwe abaterankunga batandukanye, hafatwa umwanya wo kubashimira mu ruhamwe.
Banafata umwanya bavuga kuri "Shyigikira Bibiliya", ubukangurambaga bwatangijwe n’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda/Bible Society of Rwanda, kugira ngo Bililiya zikomeze ziboneke mu Rwanda.
Shyigikira Bibiliya nayo yari mu byamamarijwe mu gitaramo cya Alex Dusabe. Aline Gahongayire, umuramyi w’icyamamare mu Rwanda, nawe ni umwe mu babashije kuhagera n’ubwo byari umwanya muto, ariko yanatunguranye cyane aririmbana na Alex Dusabe.
MTN iri mu bateye inkunga iki gitaramo
Aline Gahongayire yatunguranye ku ruhimbi
Iki nicyo gitaramo cyashyize akadomo ku iserukiramuco East African Gospel Festival