Ibiterane bikomeye byiswe Soroti Miracle Gospel Celebration byatangiye ku wa 9 Ukwakira 2025 mu mujyi wa Soroti, mu Bugande, bitegurwa n’umuryango mpuzamahanga A Light to the Nations (aLn Ministries Africa), uyobowe n’umuvugabutumwa w’Umunyamerika, Dr. Dana Morey.
Ku munsi wa kabiri w’ibi biterane, ibikorwa byarushijeho gukomera, aho abantu benshi batangaga ubuhamya bw’ibitangaza byabaye, harimo gukira indwara, guhumuka kw’abafite ubumuga bwo kutabona, n’abacumbagira batangiye kugenda.
Nk’uko byatangajwe ku rukuta rwa Facebook rw’uyu muryango [ALN], “hari abantu benshi bakize, harimo abatabona, abafite ubumuga n’abarwaye amaso n’umugongo—bose bakrze.”
Uyu munsi wa kabiri waranzwe n’ibimenyetso by’imbaraga z’Imana n’ubwitabire bukomeye bwagendaga burushaho kwiyongera uko amasaha yashiraga. Abari aho bavuze ko ari ijoro ry’umunezero n’ibyishimo, kuko umwuka w’Imana wari uhari mu buryo bugaragara.
Ibitangaza byabaye byose byari biherekejwe n’inyigisho zikomeye zishingiye ku butumwa bw’ihumure, aho Evangelist Morey yibukije abitabiriye ko “Imana itaduhamagariye kugendera mu bwoba, ahubwo ko ari mu bwigenge bwo kubana na Yo.” Yashimangiye amagambo ya Yesu avuga ko uwo abohoye aba abohowe by’ukuri.” (Yohana 8:36)
Mbere y’uko umunsi wa mbere w’ibiterane utangira, ku wa 9 Ukwakira 2025, indege yari itwaye Evangelist Dana Morey n’itsinda rye yari imaze kugera neza i Soroti.
Ubuyobozi bwa A Light to the Nations bwatangaje iby’iyo ndege, buvuga ko kuba yarahageze mu mahoro ari nk’ikimenyetso cy’uko Imana yari itangije icyumweru cy’ibitangaza. Ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo ibikoreshwa mu gusakaza amashusho, ibyuma by’amajwi n’urumuri byari bimaze gutangwa ku kibuga cyagenewe ibiterane.
Abari mu giterane bagaragarijwe ko ubutumwa buzahabwa abaturage bo mu burasirazuba bw’u Bugande bwubakiye ku murongo wa Bibiliya uvuga ko Inkuru nziza y’ubwami izabwirizwa mu isi yose kugira ngo ibe ubuhamya ku mahanga yose, hanyuma imperuka ibone kuza.” (Matayo 24:14)
Ibiterane birakomeje kugeza ku wa 12 Ukwakira i Soroti, mbere yo gukomereza i Busia kuva ku wa 16 kugeza ku wa 19 Ukwakira 2025. Abatuye muri Uganda n’ahandi bahawe ubutumire bwo gukurikira ibiganiro binyura kuri YouTube na Facebook bya A Light to the Nations, aho Imana ikomeje kwereka abantu imbaraga zayo.
Abitabiriye bahabwa amahirwe yo gutsindira impano zirimo amagare, amatelefoni, amateleviziyo, moto, n’ibindi bitandukanye, muri tombola iba buri munsi habaye igiterane, nyuma ya Saa Sita
Dana Morey abashishikariza guca iminyururu y’ibibagose, kugira ngo bakire ubutumwa bwiza
Yahageze ari mu ndege, yakirwa n’abavugabutumwa bo mu Bugande