Felix Muragwa, umuramyi w’Umunyarwanda utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ari mu bahanzi bitezweho gutanga ubutumwa bukomeye mu gitaramo cyateguwe n’itsinda Angel Voice Worship Team kibera muri El Shaddai Rise Church, i Austin, Texas.
Iki gitaramo cyiswe "Worship That Transforms" kizaba ku matariki ya 26 na 27 Mata 2025, gifite intego iboneka muri Yohana 4:23. Kizatangira ku wa Gatandatu kuva saa 2:00 z’amanywa kugeza saab8:00 z’ijoro, no ku Cyumweru kuva saa 1:00 kugeza saa 3:30 z’amanywa. Hazanabaho igitaramo cy’umwihariko kuva saa 5:00 kugeza saa 8:00 z’ijoro.
Felix Muragwa, uzaririmba mu ruhame rw’abakunzi b’indirimbo zo kuramya Imana, azafatanya n’abandi bahanzi barimo Alexis Nkomeje n’abandi bari mu matsinda nk’Abayumbe Austin TX, Grace Worship Team na Faith Choir. Iki gitaramo kizayoborwa na Bishop Innocent M. hamwe na President Liliane nk’umuyobozi wungirije.
Muragwa azaba afite umwanya wihariye wo gusangiza abitabiriye indirimbo ze zigaruka ku gukomera kw’Imana, harimo n’iyo aheruka gushyira hanze yitwa "Umusaraba".
Iki gitaramo kizanyuzwa no ku mbuga nkoranyambaga za El Shaddai Rise Church ndetse no kuri YouTube Live. Kizaba umwanya wihariye wo guhura n’Imana mu kuramya no guhimbaza.
Aho kizabera: 6301 Wodrow Avenue, Austin, TX, USA.
Serivisi ya Live: YouTube @El Shaddai Rise Church
Ni igitaramo cyitezweho impinduka zikomeye mu buzima bw’abazagitabira, bitewe n’ubutumwa n’imiziki izaturuka ku bahanzi bafite amavuta yihariye.
Indirimbo Umusaraba ya Felix iri mu zo azaririmba. Yirebe kuri YouTube: