Umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Josh Ishimwe, n’umukunzi we Gloria batangaje amatariki y’ubukwe bwabo, bakaba babitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 28 Mata 2025.
Tariki 20 Gashyantare 2025, ni bwo Josh Ishimwe wamenyekanye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu njyana gakondo, yambitse impeta umukunzi we Gloria utuye muri Canada - bamaze imyaka itatu bakundana. Ni nyuma y’uko uyu musore yamusabye ko bazashyingiranwa, uyu mukobwa akabyemera ubwo bari kumwe mu Bufaransa.
Icyo gihe uyu musore wamamaye mu ndirimbo nka ‘Reka Ndate Imana’, yavuze ko ibirori byo kwambika impeta umukunzi we, byabereye mu Mujyi wa Paris mu gihugu cy’u Bufaransa, aho bari bamaze iminsi. Byaratunguranye cyane kuko nta na rimwe Josh Ishimwe yumvikanye mu nkuru z’urukundo mu itangazamakuru.
Nyuma y’amezi abiri, kuri uyu wa Mbere tariki 28 Mata 2025 batangaje amatariki y’ubukwe bwabo, dore ko nyuma yo kwambikana impeta aricyo gikwiye gukurikira. Bifashishije imbuga nkoranyambaga zabo, Josh na Gloria batangaje ko ubukwe bwabo buzaba tariki 21 Kamena 2025
Josh Ishimwe amaze kwigarurira abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana cyane cyane abakunda injyana gakondo ndetse n’abayoboke ba Kiliziya Gatolika, mu ndirimbo nka Sinogenda ntashimye, Inkingi negamiye, Roho w’Imana ndetse n’izindi.
Josh Ishimwe na Gloria batangaje itariki y’ubukwe bwabo