Buri mwaka, mu gihe cya Noheli, abantu bahora bagaragaza amashusho y’ivuka rya Yesu Kristo ku makarita ya Noheli, mu ndirimbo, mu mikino y’ivuka rya Yesu (Nativity plays) no mu mashusho atandukanye, ariko hari ibintu abenshi batazi kuri Noheli.
Nubwo ayo mashusho tuyamenyereye cyane, amenshi muri yo ashingiye ku muco n’imigenzo kurusha uko ashingiye ku byo Bibiliya ivuga mu buryo busobanutse. Mu by’ukuri, hari byinshi tutazi ku byabaye kuri iryo joro rya mbere rya Noheli.
Buri kwezi kwa nyuma, Ukuboza, insengero nyinshi hirya no hino, by’umwihariko mu Bwongereza, zicana buji, zigatera indirimbo za Noheli, zikongera kuvuga inkuru y’ivuka rya Kristo.
Mu gihe abantu baba bashyizwe mu mwuka wa Noheli n’ibiti byayo, amatara, imitako n’imikino y’ivuka rya Yesu, benshi bumva ko bazi neza ibyabaye kuri Noheli ya mbere.
Ariko ukuri ni uko Bibiliya n’amateka bitasize ibisobanuro byose by’iryo joro, kandi hari byinshi tutazi, ndetse wenda tutazigera tumenya.
Mariya yari afite imyaka ingahe?
Mariya agaragara ku makarita ya Noheli no mu mashusho ya Nativity (urugendo rw’ivuka rya Yesu Kristo), nk’umukobwa ukiri muto. Nta hantu na hamwe Bibiliya ivuga uko yasaga cyangwa imyaka yari afite. Icyakora, abantu benshi bemera ko yari akiri muto cyane akiri n’isugi.
Ubuhanuzi bwa Yesaya (Yesaya 7:14) buvuga umukobwa w’isugi uzabyara, kandi Bibiliya ivuga ko Yesu yari imfura ye (Luka 2:7), mu gihe abakobwa bashyingirwaga bakiri bato.
Ibindi bimenyetso byerekana ko Mariya ashobora kuba yari umwangavu, ni uko yari akiriho igihe Yesu yabambwaga (Yohana 19:25), kandi bikekwa ko ari we wahaye Luka inkuru nyinshi yanditse mu Ivanjili ye nyuma y’imyaka myinshi (Luka 2:19).
Bagendeye ku ki bajya i Betelehemu?
Indirimbo za Noheli n’amashusho menshi agaragaza Mariya agenda ku ndogobe ajya i Betelehemu. Ariko Bibiliya ntivuga indogobe na gato; ni umuco w’abantu wayongereyemo. Biragoye gutekereza ko umugore utwite yakwihanganira urugendo rurerure rwa kilometero zirenga 140 avuye i Nazareti ajya i Betelehemu ku ndogobe.
Nta muntu uzi inzira banyuzemo cyangwa uburyo bagenzemo, ndetse ntituzi niba bari bonyine cyangwa bari kumwe n’abandi bantu. Luka avuga gusa ko Yozefu yajyanye Mariya i Betelehemu (Luka 2:4–5).
Yesu yavutse ku wuhe munsi?
Nubwo abantu benshi bafata tariki ya 25 Ukuboza nk’itariki nyakuri ya Noheli, Bibiliya ntivuga itariki Yesu yavutseho. Iyo tariki ni umuco washyizweho kugira ngo habe umunsi wihariye wo kwibuka ivuka rye, atari uko ari yo tariki nyakuri yavutseho.
Igihe cy’ikirere cyari kimeze gite?
Indirimbo za Noheli zo mu Burayi no muri Amerika zivuga ku mbeho ikabije n’urubura, ariko ibyo bishingiye ku kirere cy’aho hantu, si ku cya Betelehemu. Nubwo hari igihe gake hagwa urubura muri Betelehemu, si ibisanzwe kandi ntiruhamara iminsi.
Bibiliya ihuza urubura cyane n’ahantu nka Hermoni na Libani (Yeremiya 18:14). Bityo, nubwo abantu bifuza “Noheli yera” irimo urubura, Mariya na Yozefu bo ntibyari uko.
Yesu yavutse mu wuhe mwaka?
Nta n’umwe uzi umwaka nyakuri Yesu yavutsemo. Ntabwo yari umwaka wa zero, kuko utigeze ubaho. Abahanga bavuga ko yaba yaravutse hagati ya 8 na 1 mbere ya Kristo. Bamwe bashingira ku rupfu rwa Herode, bikekwa ko yapfuye mu mwaka wa 4 mbere ya Kristo, bityo Yesu akavuka hafi ya 6 mbere ya Kristo. Ariko n’ibi byose ni ibitekerezo, ntibifite gihamya ihamye.
Yesu yavukiye mu kiraro (stable)?
Amashusho menshi agaragaza Yesu avukiye mu kiraro cy’ibiti kirimo inyamaswa. Ariko Bibiliya ntivuga “ikiraro”, ivuga umuvure, kuko icumbi ryari ryabaye rito. Ntivuga ko inka zari hafi aho, cyangwa se ko hanukaga amafumbire. Ijambo ryahinduwemo “icumbi” muri Luka 2 umurongo wa 7, rishobora gusobanura “icyumba cy’abashyitsi”.
Birashoboka ko Mariya yagiye mu rugo rwa bene wabo, bakabura aho bamushyira, akaryama ahari inyamaswa. Kuba Yesu yararyamishijwe mu muvure (manger) w’inka, ntibivuga ko ubwo zari hafi aho, cyangwa niba zitari zikiwuriramo.
Bamaze igihe kingana iki muri Misiri?
Bibiliya ivuga ko umuryango wahungiye muri Misiri (Matayo 2:13), ariko ntivuga aho bari batuye cyangwa igihe bamazeyo. Icyo tuzi ni uko nyuma y’igihe, basubiye i Nazareti. Ibyabaye byose hagati aho ntibisobanuwe neza.
Ese Yesu yavugaga Ikinyamisiri?
Hari ibitekerezo by’uko Yesu yaba yarize ururimi rwo muri Misiri mu gihe yahabaga. Birashoboka, ariko nta gihamya kibihamya. Nta n’ubwo tuzi neza igihe bamazeyo gihagije cyo gutuma yiga urwo rurimi.
Kuki tutabizi byose?
Imigenzo n’umuco byuzuyemo imyenge Bibiliya yasize. Ivanjili enye zose zivuga ku rupfu n’izuka rya Yesu, ariko ebyiri gusa (Matayo na Luka) ni zo zivuga ku ivuka rye, kandi buri imwe ivuga ku bice bitandukanye. Ibyo byatumye abantu babihuza bagakora inkuru imwe yuzuye mu bitekerezo byabo.
Luka avuga aho yavukiye, agashyirwa mu muvure, Matayo we ntabivuga na gato, yivugira ko nyine Yesu yageze igihe akavukira i Betelehemu, ntabitindeho, akavuga abantu baje kumureba.
Mariko nta nubwo avuga ku ivuka rya Yesu na gato, na ho Yohana abivuga mu magambo make cyane bidasanzwe, kandi na bwo ni twe tugenekereza, ni nko kutabivuga. Yagize ati: “Jambo uwo yabaye umuntu abana natwe” (Yohana 1:14).
Kwicisha bugufi mu byo tutazi
Mu isi ikunda kumenya byose no kugira ibisubizo bihamye, kwemera ko tutazi byinshi kuri Noheli ya mbere bishobora kutoroha. Ariko kwiyemera gukabije bishobora gutuma dusoma Bibiliya dushyiramo ibyo itavuze.
Kwemera ko tutazi byose ni ukwicisha bugufi. Icy’ingenzi si ukumenya buri kantu kose, ahubwo ni ukumenya ko Yesu yavutse koko, ku bwacu no ku bwo kudukiza.
Nk’uko Isezerano rya kera ribivuga:“Ku bwacu no ku bwo kudukiza, yavuye mu ijuru, yigira umuntu ku bwa Mwuka Wera na Mariya w’isugi.” Ibisigaye byose ni ibisobanuro byiyongeraho.
Ibiri muri ubu bushakashatsi byakozwe hifashishijwe ikinyamakuru Christian Today, byandikwa na Neil Rees, bishyirwa mu kinyarwanda na Paradise.rw