Mu gihe hasigaye amasaha make ngo igitaramo cyiswe "Rejoice Christmas Concert“ kibe umuramyi Igihozo Christine aratangaza ko ku bijyanye na tekiniki yiteguye neza cyane.
Ibi yabitangarije Paradise.rw kuri uyu wa Gatanu avuga ko iki gitaramo Rejoice Christmas Concert kizaba gishyushye kandi ko yiteguye gususurutsa abazacyitabira. Iki gitaramo kigiye kuba ku nshuro ya mbere ndetse ateganya ko kizajya kiba ngaruka mwaka.
Igihozo Christine avuga kandi ko yateguye iki gitaramo nk’ishimwe rikomeye ryo gushimira Imana kuko yarinze abanyarwanda ndetse 2022 ikaba isize ishimwe rikomeye ku giti cye.
Yongeraho kandi nubwo iki gitaramo kizaba gishimangira ishimwe no kwambuka neza muri 2023 azaboneraho akanya ko kumurikira abakunzi be indirimbo amaze gushyira ahagaragara zirimo izo yise "Kumusaraba" na "Tegereza".
Iki gitaramo cya Christine Igihozo giteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu 17/12/2022, kuva saa kumi zuzuye z’umugoroba kugeza saa mbiri. Igihozo Christine azaba ari kumwe n’abandi bahanzi barimo “Yves Rwagasore na Evans Rubibi ndetse na Worship team ya Abila ya Yesu, kwinjira bikaba ari ubuntu ugatahana imigisha.
Iki gitaramo kizagaragaramo n’aba Mc bakomeye nka Mc James usanzwe ari umunyamakuru wa Authentic TV ndetse n’abavugabutumwa barimo Jules Ruhumuriza. Iki gitaramo kizabera kuri Eglise Evangelique Gilgal au Rwanda iherereye i Nyamirambo mu gatare ugana ku irimbi.
Igihozo Christine akunzwe mu ndirimbo "Ku musaraba"
Afit amashimwe aremereye ya byinshi Imana yamukoreye uyu mwaka
Yifuza ko iki gitaramo cye cyajya kiba buri mwaka
Harabura amasaha macye iki gitaramo kikaba
RYOHERWA N’INDIRIMBO "KU MUSARABA" YA CHRISTINE IGIHOZO
Turashima Imana itanga impano z’uburyo bwose, Igihozo Imana ikomeze imishyigikire indirimbo ze zose turazikunda hano mu Majyepfo y’U Rwanda.
Iki gitaramo kije gikenewe!!!!!
Ni byiza gushyigikira uyu muhanzi nawe bimutera umwete wo gukomeza kuzamura impano ye. Tuzaze turi benshi. Kandi indirimbo ze nazo ni ivugabutumwa. Turi kumwe rwose .