× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ngarambe François Xavier waririmbye “Umwana ni umutware” yatomoye umugore we bamaranye imyaka 32

Category: Love  »  1 month ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Ngarambe François Xavier waririmbye “Umwana ni umutware” yatomoye umugore we bamaranye imyaka 32

Tariki ya 10 Nzeri 2025, umuhanzi w’umunyabigwi mu muziki gakondo, Ngarambe François Xavier, akaba n’Umukristo muri Kiliziya Gatolika, yanditse amagambo yuzuye urukundo ashimira umugore we Yvonne Solange, bamaze imyaka 32 basezeranye mu mategeko ya Leta.

Mu butumwa bwe yashyize kuri Instagram, Ngarambe François Xavier yibutse umunsi we n’umugore we basezeranye imbere y’amategeko mu 1993. Yashimangiye ko ubwo basezeranaga, batatangiye kubana ako kanya kuko bari bategereje isezerano imbere y’Imana, aho bemeraga ko Imana ari Yo Muremyi w’ugushyingirwa.

Yanditse ati: “...twari dutegereje gusezerana imbere y’Imana, Yo Muremyi w’ugushyingirwa...”,

Ngarambe yashimiye umugore we kuba indahemuka, ndetse agaragaza ko urugo rwabo barwubatse nk’umusingi w’Igihugu, mu kwirinda kuba intandaro y’isenyuka ry’imiryango binyuze mu guhemukirana.

“...urugo rwacu rukaba mu ngo zibereye Igihugu cyacu umusingi ukomeye, ku buryo tutaba intandaro z’uko cyasenyurwa n’ubuhemu umwe yagirira undi.”

Yongeye gusaba Imana gukomeza kubahagarara iruhande, ngo urugo rwabo rukomeze kugaragaza ubwiza bw’urukundo, ubwo gushyingiranwa n’ubw’umuryango.

Umugore we, Yvonne Solange, na we yamusubije mu butumwa bwuje urukundo n’ishimwe, agira ati: “Isabukuru nziza kuri twembi mugabo mwiza nkunda kandi unkunda... Ndagukunda bitagira kibara. Imana iguhe umugisha Rukundo rwanjye yangabiye.”

Ngarambe François Xavier ni izina rikomeye mu mateka y’umuziki nyarwanda. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo zubatse umuco n’indangagaciro z’Abanyarwanda, cyane cyane mu ndirimbo “Umwana ni Umutware”, yagarutse ku kamaro k’umwana mu muryango, uko agomba kubahwa akitabwaho, ikaba yarabaye indirimbo y’ibihe byose mu bukangurambaga bwita ku burere n’imibereho myiza y’abana mu Rwanda.

Uretse kuba ari umuhanzi, Ngarambe azwi nk’Umukristo w’inararibonye muri Kiliziya Gatolika, aho yakuriye, akaba n’umwe mu bagaragaza ubwitange mu bikorwa by’iyogezabutumwa.

Ku myaka 32 y’ishyingiranwa, baracyari kumwe, bafatanye urunana, bahamya ko urugo rushingiye ku Mana n’indangagaciro z’umuryango nyarwanda rushobora kuramba, kandi rukaba umugisha ku Gihugu.

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram, umuhanzi w’umunyabigwi mu muziki gakondo, Ngarambe François Xavier, akaba n’Umukristo muri Kiliziya Gatolika, yanditse amagambo yuzuye urukundo ashimira umugore we Yvonne Solange, bamaze imyaka 32 basezeranye mu mategeko ya Leta

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.