Samuel E, umukozi w’Imana, umuhanzi wamenyekanya ndetse anakurira muri Bethlehem choir ku Gisenyi, yashyize hanze indirimbo nshya.
Samuel E yakuriye mu murimo w’Imana ndetse atangira muzika yari muto ndetse yitoreza muri korali Bethlehem aririmba ijwi rya tenor na soprano rimwe na rimwe ayobora indirimbo zitandukanye.
Yabaye ku Gisenyi imyaka myinshi ndetse ahigira amashuri abanza n’ayisumbuye mbere y’uko yimukira mu gihugu cya Kenya, yamaze igihe aza no kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Aganira na Paradise.rw ubwo yashiraga hanze indirimbo ye nshya, Samuel E yavuze ko intego ari imwe rukumbi ko ari ukwamamaza ubwami bw’Imana no kumenyesha abantu ko Yesu agira neza.
Yagize ati "Mureke twamamaze ubwami bw’Imana, tumenyeshe ubwoko bwe ko Yesu agira neza"
Indirimbo yashyize hanze none ni "Niyo isubiza amasengesho" ikaba imaze amasaha make igeze kuri shene ye ya Youtube. Nusura iyi shene ye urahasanga n’ibindi bihangano by’uyu mukozi w’Imana.
Ba uwa mbere mu gukanda hano wiyumvire "Niyo isubiza amasengesho" indirimbo nshya ya Samuel E
Samuel E yari inkingi ya mwamba muri Bethlehem choir
"Niyo isubiza amasengesho" ni indirimbo nshya ya Samuel E