Valentin Kwitonda umwe mu baramyi beza b’ejo hazaza yavuze ko yahisemo umuziki wa Gospel bitewe n’uko ari umukiristo wo mu mutima wahishuriwe ko Umurimo Yesu yasizeho umurage ari ukwamamaza Ubutumwe bwiza .
Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Paradise nyuma yo gusohora indirimbo nshya yise "Ndamukunda".
Avuga kuri iyi ndirimbo, yagize ati: "Indirimbo “Ndamukunda“ yaje ndi mu bihe byiza byo gusenga, ntekereza ku rukundo rwa Yesu uburyo yankunze ndi mubi bituma mpita ndirimba ngo ’Ndamukunda nanjye’".
Muri iyi ndirimbo, uyu muramyi agira ati: "Ku musaraba nahindutse icyaremwe gishya. Narababariwe, nahindutse uwe, Yesu warakoze ku bwo kunshunguza urupfu rubi."
Iyi ndirimbo yanditswe na Valentin, amajwi akorerwa muri Praise record amashusho, atunganywa na Davy Rwanda afatanyije na Didier.
Yavuze ko kuririmba ubutumwa bwiza ari umuzi muremure ushoye muri we. Ati: "Kuva nkiri umwana nakundaga kuririmba, uko ngenda nkura nkaririmba mu makorali agiye atandukanye. Rero naje guhishurirwa ko nshobora gukora umuziki njyenyine kugira ngo bimfashe kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo". Yaje gukabya izi nzozi mu mwaka wa 2021.
Icyo uyu muramyi asaba abakunzi be
Yasabye abakunzi be kumuba hafi. Ati: "Abakunzi banjye ndimo kubategurira izindi ndirimbo nyinshi kandi nziza. Intego zanjye ndifuza kuvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu cyane ari nawo mukoro Yesu yadusigiye ajya kujya mu ijuru. Rero ndifuza kuba nageza ubutumwa bwiza ku isi hose."