Ku wa 2 Ugushyingo 2025, Abakristo bo ku isi hose bizihije Umunsi Mpuzamahanga wo Gusengera Abakristo Bahigwa (International Day of Prayer for the Persecuted Church).
Uwo munsi wibukije abizera akamaro k’isengesho, cyane cyane basengera abavandimwe babo bo mu bihugu bibamo abahohoterwa bazira kwizera Kristo.
Nk’uko byatangajwe na Todd Nettleton, visi-perezida wa Voice of the Martyrs (VOM), hari inkuru nyinshi zigaragaza uko Imana ikomeza gukorera ibitangaza hagati y’abakristo bababazwa, bigatuma bagakomeza kwizera.
Mu gihe India iri ku mwanya wa 11 mu bihugu bihigwamo Abakristo cyane ku isi, abahindura idini bava mu buhindu bajya mu Bukristo bakomeje gukoshyirwaho igitutu n’imiryango yabo ndetse n’ubutegetsi.
Ku rwego rw’isi, abarenga miliyoni 380, umwe kuri barindwi, bahura n’ihohoterwa rishingiye ku kwemera, nk’uko byatangajwe na Open Doors muri raporo ya 2025.
Mu kwizihiza uyu munsi, Voice of the Martyrs yatanze ibikoresho by’ubuntu bifasha amatorero, imiryango n’amatsinda y’abasoma Bibiliya gusengera Abakristo bahigwa.
Abantu bitabiriye imyigaragambyo yo kwamagana urugomo rushingiye ku idini rukomeje kuba mu Ntara ya Manipur, mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa India, i Ahmedabad. Ifoto yafashwe ku itariki ya 23 Nyakanga 2023.