Perezida wa Repubulika ya Uganda Yoel Kaguta Museveni, yasabye Abakristo bo mu gihugu cye kubera abandi urugero rwiza mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 ishize Abahowe Imana bagizwe Abatagatifu.
Perezida Museveni asaba ko Abakristo babera abandi baturage bose urugero rwiza, bikagaragarira mu bikorwa bakora, babyaza umusaruro impano Imana yabahaye.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye isabukuru y’imyaka 60 Abahowe Imana bo muri Uganda bashyizwe mu rwego rw’Abatagatifu, kuri uyu wa Mbere tariki ya 3 Kamena 2024, Perezida Museveni yavuze ko biteye agahinda kuba ibihugu byinshi byiganjemo Abakristo, ariko ugasanga bibamo intambara z’urudaca.
Kiliziya Gatolika muri Uganda yizihije isabukuru y’imyaka 60 ishize abahowe Imana 22 muri iki gihugu bagizwe Abatagatifu,bakaba baragizwe bo na Papa Pawulo wa VI mu Kwakira 1964.
Nk’uko inkuru z’Igihe.com zibivuga, Abamaritiri 22 bahowe Imana muri Uganda bishwe hagati y’umwaka wa 1885 na 1887 n’Umwami wa Bugada bahowe imyemerere yabo cyane ko harimo Abangilikani n’Abagatolika bari baranze gusenga imana gakondo.
Papa Benedigito wa XV yabagize Abatagatifu guhera tariki 6 Kamena 1920, ariko biza kwemezwa neza tariki 18 Ukwakira 1964 nyuma y’aho ababikira babili, Aloyse Criblet na Richildis babiyambaje bagakira uburwayi mu buryo bw’ibitangaza.
Papa Pawulo wa VI ni we mushumba wa Kiliziya Gatolika wa mbere wasuye ibihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara. Ni we wa mbere washyize ibuye ry’ifatizo ahashyinguye Mutagatifu, Charles Lwanga wishwe muri ubwo buryo.
Biba ari ibirori