Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yari umwe mu banyacyubahiro benshi bitabiriye umuhango wo kwimika Musenyeri Nshimyimana Christophe wagizwe Umwepisikopi wa EAR Butare.
Kuri iki Cyumweru tariki ya 10 Ukuboza 2023, mu Majyepfo y’u Rwanda, mu karere ka Huye, ahitwa i Butare, muri Stade ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, habaye umuhango wo kwimika Umushumba mukuru (umwepisikopi) w’itorero rya EAR Diyoseze ya Butare, Rev. Nshimyimana Christophe wavutse mu 1978 akaba afite umugore n’abana batatu.
Abitabiriye harimo abayobozi mu rwego rwa Leta, urw’amadini n’amatorero akomeye hafi ya yose yo mu Rwanda n’Abakristo. Abo ni Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu wari Umushyitsi mukuru, uwari uhagarariye umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Umuyobozi wa RGB Urwego rw’Imiyoborere mu Rwanda, Meya wungirije w’Umujyi wa Kigali, Umuyobozi w’ingabo mu Karere ka Huye;
Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge, Abepisikopi ba EAR n’abadamu babo, abari mu mirimo n’abari mu biruhuko, Intumwa y’Umwepisikopi wa Kiliziya Gaturika Diyoseze ya Butare, Igisonga cya Musenyeri Rukamba, Intumwa y’Umwepisikopi w’u Burundi Musenyeri Kimararungu;
Umunyamabanga mukuru w’inama y’Abaporotesitanti mu Rwanda Dr Samweli Rugambaki, Uhagarariye umuyobozi wa EPR, uwaserukiye Umuyobozi wa VEM Evangelical Mission Pasiteri Kabango, Umuyobozi wa Société Biblique, uhagarariye Umuyobozi wa ADEPR, Umuyobozi wa RDS, Umuyobozi wa Interinational Compassion;
Uhagarariye Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, Umuyobozi wa Kaminuza ya PIASS, Umuyobozi wungirije wa Kaminuza ya EAR East Africa Christian University, abahagarariye amabanki, uhagarariye abikorera mu Ntara y’Amajyepfo, Bishop w’Abaruteri, n’abandi bari baturutse mu Budage, utibagiwe n’imbaga y’Abakristo basengera muri EAR Diyoseze ya Butare.
Imigambi n’intego za Rev. Nshimiyimana Christophe
Musenyeri mushya Rev. Nshyimyimana Christophe yavuze ko mu migambi ye ashyize imbere ivugabutumwa no gukuza abakristu mu buryo bw’umwuka, gushyira imbaraga mu guhugura abapasiteri bakagendana n’aho isi igeze, binyuze mu kohereza bamwe mu mashuri ya tewologiya yigisha iyobokamana;
Gufasha mu kubaka umuryango utekanye bibanda ku burezi bw’abana mu mashuri, kwita cyane ku muryango kuko ari na wo shingiro ry’Itorero, kurwanya ibiyobyabwenge, inda zitifuzwa n’ibindi.
Ibyo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude yavuze
Mu mpera z’imihango, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude yavuze ijambo rikomeye cyane nyuma yo guhabwa ijambo na Meya w’akarere ka Huye, Sebutege Ange.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu wari waje mu mwanya wa Minisitiri w’Intebe utabashije kuboneka, yabanje gushimira uwamuhaye ijambo n’abari bahari bose.
Yashimiye Itorero rya EAR muri rusange ibyo ryagezeho mu ruhare rw’iterambere ry’Igihugu, ni ukuvuga mu bukungu no mu mibereho myiza y’abaturage, kubaka no kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda.
Yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda ifata amadini n’amatorero nk’abafatanyabikorwa bayo ba mbere bakomeye, bagira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zinyuranye zirimo kwita ku iterambere ry’uburezi, ry’ubuvuzi, ry’imibereho myiza ndetse n’ishoramari bakorera mu Gihugu.
Mu ijwi rya Guverinoma, yaboneyeho gusaba amadini n’amatorero gukomeza gufasha Leta mu gushishikariza abaturage kwitabira gahunda zinyuranye zigamije imibereho myiza y’Abanyarwanda, irimo ko abana bose biga, guhinga no korora bya kijyambere, kugira isuku, gukora cyane;
Kubaka umuryango mwiza wishoboye, witeje imbere, ushingiye ku gukora cyane no kwizigama, gukoresha neza bike bafite, guhindura imyumvire ya bamwe isenya ubumwe bw’Abanyarwanda, kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana n’abanyantege nke, kurwanya igwingira ry’abana, ubuzererezi, inda ziterwa abangavu n’ibiyobyabwenge mu rubyiruko.
Yifashishije ibyo Musenyeri Bishop Gahima yavuze maze asaba kandi yifuriza ibintu bibiri Rev. Nshimyimana Christophe washyizweho, icya mbere kikaba ugufata Abakristo nk’aho atari abe, ahubwo akibuka ko ari ab’Imana, kimwe n’uko Guverinoma ifata abaturage nk’ab’Imana aho kuba abayo. Yaba Leta cyangwa itorero, icyo bashinzwe ni ukureberera abaturage b’Igihugu ari na bo Bakristo b’idini cyangwa itorero.
Icya kabiri yamwifurije anamusaba, ni ubufasha hagati ye na Leta. Yagize ati: “Ubufasha bwacu Imana izabukunyuzaho, tuzagufasha nawe uzadufashe.”
Ni mu gihe Leta yifuza ko ahari paruwase n’ahari ikanisa haba isoko y’iterambere ku baturage b’Imana bahaturiye, abo Leta, amadini n’amatorero bashinzwe nk’uko Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude yabivuze. Yagize ati:“ Mu izina rya Guverinoma, dufatanye guhindura abaturage, kandi tuzagufasha gusohoza ubutumwa wahawe...”
Nyuma yo gushimira Archbishop Laurent Mbanda wa EAR-Diyosezi ya Kigali akaba n’Umukuru w’Itorero rya EAR mu Rwanda, akaba ari we wari umaze imyaka irenga ibiri ayobora Butare ayifatanya n’iya Kigali, kuko uwayiyoboraga Musenyeri Nathan Gasatura yari yaragiye mu kiruhuko cy’izabukuru;
Na nyuma yo gushimira abitabiriye ndetse n’abagize uruhare bose mu gutegura imihango yose n’ibyifashishijwe, yahawe impano yari igenewe Minisitiri w’Intebe utabashije kuboneka ngo azayimuhe, ndetse n’iye nka Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, bose bakaba bahawe Bibiliya ijambo ry’Imana.
Dore ibyo wamenya kuri Rev. Nshimyimana Christophe
Musenyeri Nshimyimana Christophe aje asimbura Gasatura Nathan wayoboye kuva 2009-2021. Na we yari yasimbuye Mutiganda Venuste wabaye umushumba kuva 1995-2007, ni mu gihe bose bari barabanjirijwe na Musenyeri Ndandari Justin wayoboye kuva muri 1975-1995.
Akazi yakoze
Rev. Nshimyimana Christophe yabaye umuhuzabikorwa w’amashuri ya Diyoseze ya Shyira guhera mukwakira 2010 ukageza muri Nyakanga 2016. Kuva muri kanama mu mwaka wa 2016 kugeza Nyakanga 2018, yabaye umuyobozi wungirije ushinzwe ubuyobozi n’imari mu ishuri rikuru rya "Muhabura Integrated Polytechnic College (MIPC)".
Rev. Nshimyimana Christophe yabaye Umuvugizi wungirije wa EAR- Diyoseze ya Shyira. Iyi mirimo yose yayikoze yayibangikanije n’umurimo wa gishumba muri Diyoseze ya Shyira ari naho yarobanuriwe Ubudikoni muri 2009 n’ubupasitori mura 2011.
Amashuri yize
Rev. Nshimyimana Christophe arimo gusoza amasomo amuhesha impamyabunyi y’ikirenga ya "PhD" mu bijyanye n’Ubuyobozi n’imicungire y’uberezi (Education Administration and Management) muri Kaminuza ya gikristo ya "Uganda Christian University (UCU)".
Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya 3 cya kaminuza mu bijyanye n’uburezi (Master’s Degree in Education; Planning, Management, & Administration) yakuye muri kaminuza ya "Mount Kenya University". Muri iyi kaminuza yanahakuye impamyabunyi ya "Post Graduate Diploma in Education (PGDE)".
Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’iyobokamana (Bachelor of Theology and Divinity) yakuye muri Kaminuza ya Gikristo UCUganda Christian University (UCU)/Bishop University College".
Mbere yo gukomereza muri UCU, Rev. Nshimyimana Christophe yize imyaka itatu ya Tewolojiya mu cyahoze ari "Kigali Anglican Theological College (KATC) kuri ubu aka ari "East African Christian College (EACC)."
Ibindi wamenya kuri Diyoseze ya Butare
Icyo wazirikana ni uko Rev. Nshimyimana Christophe abaye Umushumba mukuru wa EAR Diyoseze ya Butare, Diyoseze ya kabiri mu bukure nyuma ya Diyoseze ya mbere ya Kigali, muri Diyosezi zose zigera kuri 13 zo mu Rwanda.
Diyoseze ya Butare kandi yabyaye amadiyoseze atatu arimo Diyoseze ya Kigeme, Diyoseze ya Shyorwe na Diyoseze ya Cyangugu. Akarusho, imwe muri izo Diyoseze yabyaye, na yo yabyaye indi.
Musenyeri Nshimyimana Christophe yagizwe Umwepisikopi wa EAR Butare
Musabyimana Jean Claude niwe wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango