× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Abantu 4,500 babatirijwe rimwe mu mubatizo munini wa mbere ku isi batonda umurongo ungana na Kirometero

Category: Ministry  »  July 2023 »  KEFA Jacques

Abantu 4,500 babatirijwe rimwe mu mubatizo munini wa mbere ku isi batonda umurongo ungana na Kirometero

Mu mubatizo wayobowe na Pastor Greg Laurie afatanyije na Harvest Christian Fellowship, biri kuvugwa ko bishoboka ko waba ari wo mubatizo munini ushobora kuba ubayeho ku isi.

Ni umubatizo wiswe "Jesus revelation pirate’s cover beach baptism’’. Wabereye kuri Pirates cover beach muri Carolina y’Amajyepfo muri Amerika, witabirwa n’abantu bagera ku 20,000, habatizwa abareng 4,500 barimo n’umwana wa Pastor Laurie.

Muri Email yoherejwe na Pastor Laurie, ayohereza Christian Post, avuga ku byabaye yagize ati; "Twavuga ko filime iherutse gusohoka yitwa ‘’Jesus revelation’’ yagize icyo ikora ku bayirebye, benshi bagarukiye Yesu nyuma yo kuyireba’’.

Yakomeje agira ati "Harimo amashusho menshi abantu babatizwa, n’nkuru nyinshi zabakuruye, kandi iriya filime ishingiye ku buzima bwanjye bwa nyabyo n’ubw’abandi benshi bagaragaramo’’

Pastor Laurie akomeza avuga ko mu mibatizo yose yigeze ibaho, uyu ari wo mubatizo munini abonye. Avuga ko muri 1970 habaye umubatizo, akaba ari wo nawo yabatirijwemo, ariko uyu wabatirijwemo umwana we mu minsi micye ishize, ni wo abona munini cyane.

Aragira ati; ‘’Uyu mubatizo wari munini cyane, kuba abantu bakoze umurongo ungana ikirometero kirengaho metero 60, byasaba umuntu byibuza gutegereza amasaha 2 kandi nta n’umwe wigeze agaragaza gutezuka cyangwa gushaka kubivamo’’.

Muri uyu mubatizo hagaragayemo n’ibisa nk’ibidashoboka aho n’umusaza w’imyaka 85, yemeye kubatizwa nk’uko Pastor Laurie akomeza abivuga ati ‘’Umusaza w’imyaka 85 yabonye iriya filime yitwa ‘Jesus revelation’ yahise yiyemeza kwakira Yesu nk’umwami n’umukiza we.

Uumuryango we wagize uti "Niwe muntu wa nyuma twumvaga yakwakira Yesu nkumwami n’umukiza we’". Pastor Laurie akomeza avuga ko ababatijwe bazakurikiranwa aho basengera kugira ngo bakomere mu rugendo rushya.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.