Nk’uko amakuru y’iperereza abitangaza, abagabo b’Abayisilamu basengera mu musigiti uherereye mu karere ka Dingolfing-Landau mu Ntara ya Bavaria mu Budage, bakekwaho gutegura igitero cyagabwe ku isoko rya Noheli.
Umunya-Misiri w’imyaka 56, uvugwaho kuba imam (umuyobozi w’isengesho), ni we ukekwaho kuba yarabigizemo uruhare rukomeye mu kubitegura akanabishishikariza abandi, hanyuma abandi bakekwa bakamushyigikira.
Abantu batanu bafashwe n’inzego z’umutekano mu gihugu cy’u Budage bakekwaho gutegura igitero cy’iterabwoba cyari kigamije kugabwa ku isoko rya Noheli ryo mu majyepfo y’icyo gihugu.
Abo bakekwa ngo bari bafite umugambi wo kugonga imbaga y’abantu bakoresheje imodoka, bagamije kwica cyangwa gukomeretsa benshi bishoboka, ngo batazizihiza Noheli cyangwa ngo bigurire ibyo bazakoresha bayizihiza.
Nk’uko byatangajwe n’inzego z’umutekano, abo bagabo bafashwe ku wa Gatanu barimo Abanya-Maroc batatu bafite imyaka 22, 28 na 30, Umunya-Misiri w’imyaka 56 ndetse n’Umunya-Syria w’imyaka 37.
Bafatiwe mu gace ka Dingolfing-Landau mu Ntara ya Bavaria, ahari isoko rya Noheli riri mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’umujyi wa Munich, n’ubwo iryo soko ritigeze ritangazwa ku mugaragaro.
Abashinjacyaha bavuze ko bane muri abo bagabo bamaze guhabwa impapuro zo kubafunga byemewe n’amategeko, mu gihe uwa gatanu afunzwe igifungo gisubitse. Iperereza ryagaragaje ko abo bagabo baganiraga ku buryo imodoka yakoreshwa mu kugaba igitero, bigakekwa ko umugambi wabo wari ufite imizi mu myemerere ikabije ya kiyisilamu.
Amakuru aturuka mu bitangazamakuru mpuzamahanga agaragaza ko Umunya-Misiri wafashwe ari umuyobozi w’isengesho (imam), ukekwaho gushishikariza icyo gitero mu musigiti wo muri ako gace, mu gihe Abanya-Maroc bakekwaho kuba ari bo bari kuzashyira mu bikorwa uwo mugambi. Umunya-Syria na we akekwaho kuba yarabibashishikarizaga.
Minisitiri w’umutekano w’Intara ya Bavaria, Joachim Herrmann, yatangaje ko ifatwa ryabo ryihuse ryashobotse bitewe n’ubufatanye bwiza hagati y’inzego z’umutekano, ashimangira ko abo bakekwa bafashwe batarashyira mu bikorwa uwo mugambi.
Iki gikorwa kije mu gihe u Budage bumaze igihe bufite impungenge ku mutekano w’amasoko ya Noheli, cyane cyane nyuma y’ibitero byabaye mu myaka ishize.
Mu mwaka ushize, abantu batandatu barishwe abandi barenga 300 barakomereka nyuma y’uko imodoka yagonze abantu ku isoko rya Noheli mu mujyi wa Magdeburg. Mbere yaho, mu 2016, igitero cyabereye i Berlin cyahitanye abantu 12.
Kubera izo mpungenge, inzego z’umutekano mu Budage zakajije ingamba zo kurinda amasoko ya Noheli, mu gihe imijyi imwe n’imwe yatekerezaga kuyasesa cyangwa kuyagabanya bitewe n’ikiguzi cyo kuyacungira umutekano.
Ku wa 25 Ukuboza buri mwaka, haba umunsi mukuru wa Noheli, wo kwibuka ivuka rya Yesu. Bamwe bahamya ko ari ibitero bya Satani biba bishaka kuwukoma mu nkokora. Kuri ubu, harabura iminsi 9 gusa uwo munsi ukaba muri uyu mwaka wa 2025.
Abaturage batembera mu isoko rya Noheli hagati muri Frankfurt am Main, Germany, ku wa 24 Ugushyingo 2025.