× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Aho ubona ko watsinzwe wamanitse amaboko gukora kw’Imana ni ho gutangiriye-Prophetess SELENA

Category: Bible  »  November 2022 »  Editor

Aho ubona ko watsinzwe wamanitse amaboko gukora kw'Imana ni ho gutangiriye-Prophetess SELENA

Icyumweru kiza bavandimwe muri Kristo Yesu. Mwakire Ijambo ry’Imana.

"Avuga ijwi rirenga ati: Byuka uhagarike ibirenge byawe weme. Arabambaduka aratambuka (Ibyakozwe n’intumwa 14:10)".

Hari igihe uhura n’ibibazo bigukomereye ukumva isi ikuguyeho, ibyo wakoraga byose bigahagarara kandi umuryango wawe ari wowe uwitaho, uburwayi bukataka abawe, ibibi byinshi bikakuzira, n’inshuti wari ufite mugatangira gupfa ubusa zikaguhunga, ugasigara wenyine, ucitse intege umeze nk’uwaremaye, wumva nta na kimwe wakishoborera.

Ariko humura mu Ijuru hari Imana yitwa Data bwite igumana nawe abandi bagutaye. Aho ubona ko watsinzwe wamanitse amaboko gukora kw’Imana ni ho gutangiriye Hallellujah. Umvira ijwi ry’Imana rikubwira ngo ’haguruka uve muri ubwo bwigunge umazemo iminsi, uhagarare neza wemye utambuke ubuzima burakomeje, kandi ukomeze imirimo yawe ni Uwiteka Imana ishoboye byose ibikubwira’, Amen.

Ongera unezerwe, ongera wiyumvemo amahoro kuko Uwiteka ari kumwe nawe. Ntabwo nzi uwo mvugana nawe wari uremerewe ariko Uwiteka araguhagurukije kandi azuye ibyawe byari byarapfuye, ahagurukije ibyari bimeze nk’ibiremaye ku buzima bwawe, akomeje ibirenge byawe kugira ngo ukomeze utambuke izerere muri iri jambo urabona kugira neza kw’Imana.
Shalom, Shalom, Amen.

Prophetess SELENA

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.