× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Uwo mukundana ukomeza kugusura mukararana kandi mutarasezeranye ugira ngo azatuma unesha ubusambanyi‬‬?

Category: Bible  »  February 2023 »  Sarah Umutoni

Uwo mukundana ukomeza kugusura mukararana kandi mutarasezeranye ugira ngo azatuma unesha ubusambanyi‬‬?

“Ahubwo mwambare Umwami Yesu Kristo, kandi ntimuhe urwaho imibiri yanyu ngo ibone uko ikora ibyo yifuza.” ‭‭Abaroma‬ ‭13‬:‭14‬ ‭BYSB.

NTUHE URWAHO UMUBIRI WAWE

Iri ni isomo ritwigisha kwirinda, no kugira amakenga! Iyo tuzi intege nke zacu, n’intambara turwana, na bya bintu dukunda kugwamo, nuko tugafata ibyemezo binaniza kamere zacu mu buryo zitabasha gusohoza ibyo zirarikiye!

“Umunyamakenga iyo abonye ibibi bije arabyikinga, Ariko umuswa arakomeza akabijyamo akababazwa na byo.” ‭‭Imigani‬ ‭22‬:‭3‬ ‭BYSB‬‬

Ibi rero bigomba gusobanuka neza! Ni gute wava ku nzoga, ukigendana n’abakunzi bazo? Ni gute wazinesha kandi ikiyoboka akabari? Wa wundi se mukundana ukomeza kugusura mukararana, kandi mutarasezeranye, ugira ngo uwo we azatuma unesha ubusambanyi?…

Ibyo n’ibindi byinshi, ni urwaho abantu baba imibiri yabo bigatuma byorohera kamere zabo gusohoza amarari yayo kandi bo bashaka gutunganira Imana.

“Ndavuga nti “Muyoborwe n’Umwuka” kuko ari bwo mutazakora ibyo kamere irarikira kuko kamere irarikira ibyo Umwuka yanga, kandi Umwuka yifuza ibyo kamere yanga kuko ibyo bihabanye, ni cyo gituma ibyo mushaka gukora atari byo mukora.” ‭‭Abagalatiya‬ ‭5‬:‭16‬-‭17‬ ‭BYSB‬‬

Niba rero uha urwaho umubiri wawe ngo ukore ibyo wishakiye, ubwo uba wimye urwaho Mwuka Wera ngo asohoze ubushake bw’Imana!

“(Ntimuyobe, kwifatanya n’ababi konona ingeso nziza. Nimuhugukire gukiranuka nk’uko bibakwiriye, ntimukongere gukora ibyaha kuko bamwe batamenye Imana. Ibyo mbivugiye kubakoza isoni).” ‭‭1 Abakorinto‬ ‭15‬:‭33‬-‭34‬ ‭BYSB‬‬

Nuko ufate ibyemezo kugirango wime urwaho umubiri wawe, kugirango kamere yawe itawukoresha ibyo yishakiye! Nuko wisunge amasengesho, no gusoma Ijambo ry’Imana, witandukanye n’ibigare byose bigukururira mu kureka Imana; nuko ugendane n’abera, nawe uzera, kugirango ubone uko wubaha Imana!

ISEZERANO

Iryo jambo ni iryo kwizerwa kandi rikwiriye kwemerwa rwose, yuko Kristo Yesu yazanywe mu isi no gukiza abanyabyha, muri bo ni njye w’imbere.” ‭‭1 Timoteyo‬ ‭1:15‬ ‭BYSB‬‬

Iryo jambo ni iryo kwizerwa kandi rikwiriye kwemerwa rwose, kuko igituma tugoka tukarwana ari uko twiringiye Imana ihoraho, ari yo Mukiza w’abantu bose ariko cyane cyane w’Abizera.”‭‭1 Timoteyo‬ ‭4:9-10‬ ‭BYSB‬‬

“Mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose. Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y’isi.” Matayo‬ ‭28:20‬ ‭BYSB‬‬

ESE URASHAKA GUKURIKIRA YESU:

“Abo bantu bumvise ibyo bibacumita mu mitima, nuko babaza Petero n’izindi ntumwa bati “Bagabo bene Data, mbese tugire dute?” Petero arabasubiza ati “Nimwihane, umuntu wese muri mwe abatizwe mu izina rya Yesu ngo mubone kubabarirwa ibyaha byanyu, kandi namwe muzahabwa iyi mpano y’Umwuka Wera,” ‭‭Ibyakozwe n’Intumwa‬ ‭2‬:‭37‬-‭38‬ ‭BYSB‬‬

ISENGESHO

Saba Imana Data wa twese kuguha umutima ushikamye mu byo yavuze, ngo bitume wemera guhomba iby’isi ku bw’ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, kandi ngo abe ari bwo gusa ugenderamo ukurikiza!

Src: Ministry of Unlimited Holy Ghost

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.