Imana imaze gushyira Adamu na Eva mu ngobyi ya Edeni, yabahaye itegeko ryo kutarya ku rubuto rw’igiti cy’ubwenge bumenyesha icyiza n’ikibi.
Mu kiganiro Eva agirana n’inzoka (Satani) asubiramo iryo tegeko muri aya magambo: “keretse imbuto z’igiti kiri hagati y’ingobyi ni zo Imana yatubwiye iti ‘Ntimuzazirye, ntimuzazikoreho, mutazapfa.’ ”(Itangiriro 3:3).
Abantu benshi muri iki gihe hakubiyemo abasenga n’abadasenga, abakristo n’abatemera Kristo nk’Umwami n’Umukiza mu buzima bwabo, (abisilamu, abahindu n’abandi), bemeza ko icyaha Adamu na Eva bakoze ari ubusambanyi. Bashingira kuki ?
Batangira bavuga ko icyo giti cyari hagati mu ngobyi ya Edeni bityo bagahita basanisha n’uko umuntu aremye. Muri ibyo bitekerezo bitarimo ukuri, bahera ko bavuga ko Imana yakoresheje imvugo izimije, ikita igitsina cy’umuntu igiti cyangwa urubuto, umubiri wose ikawita ingobyi. Birumvikana ko bahita babihuza bakabyazamo ubusambanyi.
Mu ndirimbo nyinshi no mu biganiro bisanzwe abantu bagirana, iyo bashaka kuvuga igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina cyangwa ubusambanyi bakoresha imvugo yo kurya itunda.
Urugero ni indirimbo y’umuhanzi nyarwanda yitwa “Agatunda.” Araririmba ati :"Turaza kwirira agatunda". Aba agaruka ku itunda Adamu na Eva bariye.
Indi ndirimbo igaragaza uko abantu babona itunda Adamu na Eva bariye ni iyitwa “Eva” na yo y’umuhanzi nyarwanda. We aririmba agira ati:"Itunda ko ryabujijwe kandi ari na ryo riryoha."
Iyo ndirimbo iyo uyumvise neza usanga iryo tunda yerekezagaho ari igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina. Bibiliya ibuzanya ubusambanyi. Uyu muhanzi uhuza itunda Adamu na Eva bariye n’ubusambanyi, aba yibaza impamvu bwabujijwe kandi buryoha. Ese ukuri ni ukuhe ?
Amagambo ari mu gitabo cy’Itangiriro abisobanura neza cyane. Ibaze uti, ese umuntu umwe yakora igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina ari wenyine? Igisubizo urabona, ugihuze n’aya magambo. "Ariko igiti cy’ubwenge bumenyesha icyiza n’ikibi ntuzakiryeho, kuko umunsi wakiriyeho no gupfa uzapfa" (Itangiriro 2:17).
Muri uyu murongo Imana yabwiraga Adamu gusa kuko Eva ntiyari yakaremwe. Birumvikana ko Adamu atari ari kubuzwa kwisambanya ahubwo yabuzwaga igiti gisanzwe.
Tekereza kuri ibi: Imana ikimara kurema Adamu na Eva, yabahaye itegeko rigira riti: “Mwororoke mugwire, mwuzure isi, mwimenyereze ibiyirimo, mutware amafi yo mu nyanja, n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere, n’ibintu byose bifite ubugingo byigenza ku isi.” (Itangiriro 1:28).
Ese ni gute bari kororoka hatabayeho igikorwa cyo guhuza ibitsina ? Uburyo bumwe bwari buhari ku bantu n’inyamaswa zose Imana yari yaremye bwo kororoka nta bundi butari ubwo guhuza ibitsina. Iki rero nticyari icyaha hagati ya Adamu na Eva.
Mu gice cya 3 k’Itangiriro umurongo wa 6 hagaragaza ko Eva yariye ku rubuto ari wenyine. Nyuma yahayeho na Adamu aryaho. Ntabwo uku ari ugusangira kuko buri wese yaruriye mu gihe gitandukanye n’icy’undi.
Uwo mugore abonye yuko icyo giti gifite ibyokurya byiza, kandi ko ari icy’igikundiro, kandi ko ari icyo kwifuriza kumenyesha umuntu ubwenge, asoroma ku mbuto zacyo, arazirya, ahaho n’umugabo we wari kumwe na we, arazirya. (Itangiriro 3:6)
Nk’uko byavuzwe hejuru, nta muntu ukora igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina ari wenyine. Keretse iyo yikinishije kandi ukurikije ibivugwa mu murongo wa 26 w’igice cya mbere ubona ko kororoka bari kubifatanya.
Nyuma yo kurya ku rubuto rw’igiti cy’ubwenge bumenyesha icyiza n’ikibi, Imana yabirukanye mu ngobyi, ishyira Abamariya bafite inkota zikaraga ku nzira isubirayo kugira ngo batazasubirayo bagasoroma ku mbuto z’igiti gitanga ubugingo.
"Nuko yirukana uwo muntu, kandi mu ruhande rw’iyo ngobyi yo muri Edeni rwerekeye iburasirazuba, ishyiraho Abakerubi n’inkota yaka umuriro, izenguruka impande zose, ngo ibuze inzira ijya kuri cya giti cy’ubugingo" (Itangiriro 3:24).
Ntagushidikanya aba Bakerubi (Abamarayika) ntibashyizwe ku mibiri ya Adamu na Eva. Bashyizwe mu ngobyi ya Edeni.
Bamaze kuva mu ngobyi ni bwo baryamanye babyara umwana wabo wa mbere bamwita Kayini. «Kandi uwo mugabo atwika Eva umugore we inda, abyara Kayini aravuga ati “Mpeshejwe umuhungu n’Uwiteka.”(Itangiriro 4:1)» Ibi byabaye nyuma yo gukora icyaha. Ese ibi ntibyemeza ko icyaha Adamu na Eva bakoze ari ukurya ku rubuto atari ubusambanyi ?
Izi nyigisho zigoreka Ijambo ry’Imana Bibiliya, nta handi ziva hatari kuri Satani. Bibiliya ibyo ivuga ni ukuri. Icy’ingenzi ni ukuyisoma witonze.
Byagenda bite ukomeje kwemera ko ubusambanyi ari cyo cyaha bakoze? Waba umeze nk’abavugwa muri uyu murongo. "Kandi muri mwe ubwanyu hazaduka abantu bavugira ibigoramye, kugira ngo bakururire abigishwa inyuma yabo" (Ibyakozwe n’Intumwa 20:30).