Ubwo yari ahitwa Seattle muri Washington (USA), Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aime Uwimana, yahisemo gusangiza abakunzi be ku bihe byiza by’ububyutse muri Amerika aho amaze iminsi mu ivugabutumwa.
Aime akomeje urugendo rwe rw’ivugabutumwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yitabiriye igiterane cyo kwizihiza imyaka 10 Itorero New Hope Revival Church rimaze ritangiye amateraniro y’Ururimi rw’Ikinyarwanda.
Nyuma yo kugera i Seattle muri Leta ya Washington, Aime Uwimana yatangiye gusangiza abakunzi be ibihe ari kugirana n’Abakristo bo muri iki gihugu.
Abinyujije kuri Instagram ye, yashyize hanze amashusho amugaragaza ari mu bihe byo kuramya Imana muri BelPres Church i Seattle, aherekejwe n’ubutumwa bugira buti: "Turi mu gihe cyo kuramya Imana cyabereye muri BelPres Church i Seattle, muri Leta ya Washington."
Mu yindi videwo yasangije nyuma, uyu muramyi yagaragaje ibihe byo kuramya byabereye muri New Hope Church Seattle, ashimira Imana ku buryo yakoranye n’abizera muri icyo giterane.
Yanditse ati: "Imana ishimwe ku bw’ibi bihe bihebuje byo kuyiramya twagiriye muri New Hope Church i Seattle, muri Leta ya Washington."
Yanashyize hanze indi videwo ngufi iherekejwe n’amagambo agira ati: "Muze turamye," agaragaza ko akomeje kugira ibihe byiza byo guhimbaza Imana hamwe n’abitabiriye icyo giterane.
Aime Uwimana yageze muri Amerika mu cyumweru gishize yitabiriye igiterane cyateguwe na New Hope Revival Church, kigamije kwizihiza imyaka 10 ishize iri torero ritangiye amateraniro y’Ikinyarwanda agamije gufasha Abanyarwanda n’abavuga Ikinyarwanda batuye muri Amerika gukomeza ukwizera kwabo.
Iki giterane cyitabiriwe n’abakozi b’Imana n’abaramyi batandukanye barimo Pastor Edmond Kivuye, Frank Aime, Christopher ndetse na New Hope Worship Team, cyakirwa na Pastor Alexis Ruhumuriza.
Mu minsi ine y’iki giterane, hateganyijwe ibihe byo kuramya no guhimbaza Imana, amasengesho ndetse no kwigisha Ijambo ry’Imana, mu rwego rwo gushimira Imana ku rugendo rw’iri torero rumaze imyaka icumi rukorera Abanyarwanda batuye muri Amerika.
Amashusho Aime Uwimana akomeje gusangiza abakunzi be agaragaza ko ibihe by’iki giterane byitabiriwe cyane kandi ko byaranzwe n’ibihe bikomeye byo kuramya no guhimbaza Imana, aho yakomeje guhamagarira abantu guhimbaza no gusingiza Imana.
Aime Uwimana mu bihe by’ububyutse muri Amerika