× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Alarm Ministries igiye gukora igitaramo gikomeye “Iyo Ni Yo Data” mu kwizihiza imyaka 26 y’ivugabutumwa

Category: Choirs  »  1 month ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Alarm Ministries igiye gukora igitaramo gikomeye “Iyo Ni Yo Data” mu kwizihiza imyaka 26 y'ivugabutumwa

Nyuma y’imyaka 26 ikora umurimo w’ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo, Alarm Ministries igiye gukora igitaramo gikomeye cyiswe “Iyo Ni Yo Data Live Concert”, kizabera kuri Kigali Conference and Exhibition Village (Camp Kigali) ku wa 30 Ugushyingo 2025.

Iki gitaramo kizaba ari igihe cyo gushimira Imana ku rugendo rurerure rw’imyaka 26 iri tsinda rimaze risakaza ubutumwa bwiza, ndetse no kongera guhuriza hamwe abaramyi n’abakunzi b’umuziki wa gikristo mu mwuka w’ishimwe n’amasengesho.

Amatike yo kwinjira aboneka ku rubuga www.tickets.authenticevents.rw kandi agabanyije mu byiciro bine: Standard (10,000 Frw), Premium (20,000 Frw), Royal (25,000 Frw) na Crown (50,000 Frw).

Abategura iki gitaramo bavuga ko kizaba ari umwanya wo kwibuka urugendo rwose Alarm Ministries yanyuzemo mu murimo w’Imana, no gushimira Uwiteka ku byo yabagejejeho kuva yatangira ku mugaragaro ku wa 1 Kanama 1999.

Umwe mu bayobozi b’itsinda yagize ati: “Ni imyaka 26 y’ineza, y’ukwiyegurira umurimo w’Imana no kubaka imitima. Iki gitaramo kizaba umwanya wo gushima no gusabana n’Imana nk’Umubyeyi wacu, Iyo Ni Yo Data.”

Muri iki gitaramo, hazaririmbwa zimwe mu ndirimbo za kera za Alarm Ministries zanyuze imitima y’Abanyarwanda kuva mu myaka ya 2000 kugeza ubu, izigaruka ku rukundo rw’Imana, imbabazi n’ibyiringiro.

Alarm Ministries yashinze imizi mu murimo w’ivugabutumwa nyuma y’imyaka mike Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ihagaritse, igamije gusana imitima n’amarangamutima by’Abanyarwanda, no kubaka ubumwe n’ubwiyunge binyuze mu bihangano byayo.

Mu myaka yakurikiyeho, uyu muryango wagiye wagura ibikorwa byawo, mu 2007 ushyiraho inzego z’ubuyobozi, na ho mu 2009 uhabwa ubuzima gatozi n’iteka rya Minisitiri No. 119/11 ryo ku wa 23 Nzeri. Ubu ikorera mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Gasabo, Umurenge wa Remera.

Kuva icyo gihe, ibikorwa bya Alarm Ministries byakomeje kwaguka ku rwego mpuzamahanga. Mu 2016, yatangiye ibikorwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, igamije gufasha mu bikorwa by’ubwiyunge, na ho mu 2023 itangiza amashami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, ndetse no ku mugabane w’u Burayi (mu Suède no Hollande).

Mu gihe yitegura iki gitaramo “Iyo Ni Yo Data Live Concert”, Alarm Ministries yongeye gushimangira icyerekezo cyayo nk’umuryango w’ivugabutumwa wubakiye ku rukundo, kubabarira no gushimira Imana ikomeje kuyobora umurimo wayo mu bihe byose.

Alarm Ministries igiye kwishimira imyaka 26 imaze mu ivugabutumwa

Gura itike yawe

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.