× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Chorale de Kigali igiye gutaramira muri Camp Kigali mu gitaramo cyinjiza Abanyarwanda muri Noheli

Category: Choirs  »  1 week ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Chorale de Kigali igiye gutaramira muri Camp Kigali mu gitaramo cyinjiza Abanyarwanda muri Noheli

Chorale de Kigali yigeze gutumira Nyakubahwa Jeannette Kagame mu gitaramo cya Noheli giheruka, igiye gutaramira muri Camp Kigali mu bitaramo byabo “Christmas Carols Concert” bifite umwihariko wo kwinjiza Abanyarwanda muri Noheli.

Chorale de Kigali yatangaje ko igitaramo cyabo cyo mu mwaka wa 2025 kizabera muri Camp Kigali, aho kuba muri BK Arena nk’uko benshi bari bamaze kubimenyera. Ibi byatewe n’uko amatariki bifuzagaho gukoresha Arena atahuje no kuba yaboneka.

Muyoboke Alex, umwe mu bafasha korali mu myiteguro y’igitaramo, yavuze ko bari bafite gahunda yo gukorera igitaramo muri BK Arena, ariko bagasanga itaboneka ku matariki bashakaga.

Ati: "Murabizi ko buri mwaka Chorale de Kigali itegura ibitaramo bimaze kumenyerwa nka ‘Christmas Carols Concert’. Uyu mwaka na bwo twifuzaga kugikora muri BK Arena, ariko ntabwo byashoboka kubera ko amatariki twashakaga yari yafashwe. Nguko uko twasanze twasubiye muri Camp Kigali."

Abayobozi ba Chorale de Kigali basobanura ko n’ubwo igitaramo kizabera mu nyubako ntoya ugereranyije na Arena, intego ari gukomeza guha abakunzi babo umuziki uzabaha ibyishimo, mu ndirimbo nziza zirimo ubutumwa bwa Noheli.

Mu myaka yashize, Chorale de Kigali yatangije amateka yo gutumira umugore wa Nyakubahwa Perezida w’u Rwanda mu gitaramo cyo muri BK Arena, aho yaje kwifatanya na bo mu birori bya muzika byashimishije benshi. Iyi gahunda yagaragaje uburyo igitaramo cya Chorale de Kigali cyagiye kiba ku rwego rwo hejuru.

Igitaramo cya 2025 kizabera kuri Camp Kigali ku wa 21 Ukuboza 2025, kikazatangira guhera Saa Kumi n’Imwe z’umugoroba, cyitezweho kwakira abakunzi benshi bashaka kwishimira umuziki wo mu bihe bya Noheli.

Mu myaka yashize, Chorale de Kigali yatangije amateka yo gutumira umugore wa Nyakubahwa Perezida w’u Rwanda mu gitaramo cyo muri BK Arena

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.