Aline Gahongayire uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ni umuhanzi umaze kuba ikimenyetso bose mu Rwanda no mu Karere.
Akomeje gushyigikira Yago Pon Dat muri iyi minsi ari kwitegura igitaramo cyo kumurika album ye ya mbere yitwa Suwejo.
Iki gitaramo cyateguwe na Yago, umunyamakuru wo ku mbuga nkoranyambaga zirimo YouTube na Instagram akaba n’umuhanzi, kizabera muri Camp Kigali kuri uyu wa Gatanu ku itariki 23 Ukuboza 2023, imiryango ikazaba ifunguye kuva saa kumi za nimugoroba.
Abakunzi be cyane cyane abafite amazina akomeye mu myidagaduro yo mu Rwanda, mu Burundi no mu Bugande, cyane cyane abahanzi yatumiye muri iki gitaramo, bakomeje kumushyigikira babitangaza ku mbuga nkoranyambaga zabo.
Aline Gahongayire ni umwe muri abo, akaba akomeje kumushyigikira umunsi ku wundi. Dore amagambo yatangaje mu Luganda ugenekereje mu Kinyarwanda akaba yaravuze ati:
“ Kuva twahura, wabaye umuntu ubaho ku bandi kandi ndi umwe muri bo. Ntabwo wanyoboye gusa ahubwo wabaye inshuti yanjye, iyo tuvugana ikishima no mubabaro.
Ntabwo wigeze unyamagana, waranyizeye kandi ibintu byari byiza. Ndashaka gufata umwanya wo kukwereka isi, kwereka isi ko uri intwari, wakoze ibintu byinshi abandi bananiwe gukora, ariko urabikora. Warakoze cyane ntabwo ari uyu munsi gusa ni buri gihe.
Twishimiye ibyo wagezeho... Ariko ndishimye kandi ndashimira Uwiteka kuko wavuze ko nta mbaraga ufite ariko wakomeje gukunda Imana, Uwiteka ukomeza kumugira ibyiringiro byawe. Erega Imana ni nyiri ibyo dufite byose, twishimiye rero ibyo wagezeho, kuri Album yawe nshya, "Umugambi wa Nyagasani ntabwo ari uw’ejo." ...
Imana iragukunda kandi natwe turagukunda cyane. Nzi abantu benshi bagukunda... Turagukunda, turagusengera kandi tukwifurije ibyiza n’amahirwe mu byo ukora byose.
Iyaba isi yari ikuzi, nari kumenya icyo uri cyo. Ni ukuri, inama za Nyagasani n’umugambi wayo ntabwo ari ejo ahubwo ni uyu munsi. Nta gushidikanya, Imana iguhe imigisha kandi ikugirire neza. Twebwe abagukunda turagushyigikiye! @yago_pon_dat Twishimiye Album yawe yambere Suwejo.
Ibi ni ukugenekereza kuko yabyanditse mu Luganda ariko ikigaragaramo ni uko uyu muhanzikazi nyarwanda uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Aline Gahongayire yishimiye cyane iki gitaramo, kandi ni umwe mu bazaririmba za ndirimbo ze zakunzwe cyane zirimo Ibanga, Ndanyuzwe, Izindi Mbaraga, n’izindi.
Yago yashyize hanze amatike. Ushobora kugura tike yawe ukazifatanya mu gitaramo cya Yago.
Yago agiye kumurika Album ye ya mbere yitiriye indirimbo y Gospel
Aline Gahongayire azwiho gushyigikira cyane abahanzi bagenzi be
Igitaramo cya Yago kizaba kuwa 22 Ukuboza 2023 muri Camp Kigali
REBA INDIRIMBO "SUWEJO" YA YAGO