× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Uwiyishe ntaririrwa kandi uwifatanyije na Maraya aba abaye nkayo, Annette azicuza! - Mu mboni za Angelique Uwamaliya

Category: Entertainment  »  February 2023 »  Nelson Mucyo

Uwiyishe ntaririrwa kandi uwifatanyije na Maraya aba abaye nkayo, Annette azicuza! - Mu mboni za Angelique Uwamaliya

"Simbivugaho byinshi kuko ibyo nakabaye mvuga nari kubibwira Anette iyo twihurira" - Angelique Gatarayiha Uwamaliya.

Mu kiganiro na Isimbi Tv imwe muri Televiziyo zikorera kuri Youtube mu Rwanda, Angelique Gatarayiha Uwamaliya nyiri Isha Collection Rwanda, yagarutse ku ngingo nyinshi ndetse asesengura cyane iby’ubukwe bwa Anette Muvara na Habiyaremye Zachariel A.k.a Bishop Gafaranga.

Uyu mubyeyi avuga ko we kimwe n’abandi bose bakibyumva byari nka comedy ariko birangira ubukwe bubaye impamo. Mu buryo bwo guteba yagize ati "Ubukwe bwarabaye", ariko yongeramo akantu ati "Ari umukobwa wanjye ntibwaba kandi bunabaye yamenya ko hari aho bitarimo neza ku mutima wanjye".

Ubu bukwe bivugwa ko bwabayemo udushya twinshi harimo nko kwirukanwa kwa bamwe mu bakora imyidagaduro mu Rwanda, umuhezo ukomeye w’Itangazamakuru ku buryo buri muntu wese abaciye iryera atabura ibyo ababaza. Binavugwa kandi ko n’uwari Parrain [Fleury Legend] yahagaritse ku munota wa nyuma kwitabira ubu bukwe.

Angelique usengera muri Zion Temple, yagarutse ku buryo we abibona ndetse n’uko yakabaye yifuza ko umwana w’umukobwa w’umukristo wubaka ejo hazaza he yakabaye abyitwaramo ndetse agendeye no ku cyo Bibiliya ivuga.

Yibajije ibibazo byinshi birimo uko yatekereje igihe baba baramaze bateretana ndetse n’amakuru Annette yaba yarabonye kuri Bishop Gafaranga, ibya Divorce na ’Separation de corps’. Yagize ati: "Simbivugaho byinshi kuko ibyo nakabaye kuvuga [mvuga] nari kubibwira Anette iyo twihurira"

Murungi Sabin yamubajije ikibazo abibonamo Bishop Gafaranga aramutse yari abonye Divorce, nawe agira ati "Imbere y’abantu ntacyo ariko ku Mana kirahari"

Yagarutse ku ndangagaciro umukobwa w’umukristo yakabaye kuba afite ndetse avuga ko urebeye Annette hanze, ibihangano bye byiza ndetse n’uko wamutekereza ntawari gukeka ko yakwemera ariya mahitamo ati "Ariko kubera ko ari uburenganzira bwe natuze ategereze ibizakurikiraho, cyakora birabe byiza kuko ari byo twese ndetse buri wese yamwifuriza".

Arakomeza ati "Sinemerewe kumurakarira kuko yakoze amahitamo ye, gusa tumureke ategereze ibizakurikira byose kuko biriya bakoze barishakishirije. Ibyaba byiza kandi twabifuriza ni uko byazaba amahoro.

Bibiliya ivuga ko umugabo wahukanye agata umugore aba abayaye maraya ni ukuvuga ko Annette yasanze maraya, yifatanyije na maraya kuko kuba atarabona Divorce biriya bakoze ni amahano. Ubu nta byinshi twavugana kuko ubukwe bwo bwarabaye nari kuba naravuganye nawe ibi mbere

Aramutse ari umukobwa wanjye sinari kwemera ko Annetter ashakwa na Gafaranga. Nubwo ibyadutse bituma dupfira imbere muri twe ndababwiza ukuri ko mu mutima wanjye ntabwo umukobwa wiyanze namuririra".

Ubu bukwe bwabaye ku wa Gatandatu tariki 11 Gashyantare 2023, muri hoteli imwe iherereye mu Karere ka Bugesera, ndetse bugarukwaho cyane mu itangazamakuru.

Bamwe mu banyamakuru bagiye bazi ko bagiye gutara amakuru y’ubukwe bw’ibi byamamare, ariko burababihira kuko bahahuriye n’uruva gusenya ndetse bahabonera ibyo batari biteze.

Aba banyamakuru barimo abakorera kuri YouTube, basabwe gusiba amashusho bari bafashe, babitegekwa n’abasore b’ibigango bari bacunze umutekano muri ubu bukwe.

Paradise.rw ntiragira amahirwe yo kuganira na Bishop Gafaranga cyangwa Annette Muvara ariko izagaruka ku kuri kw’ibyavuzwe ariko umwe muri bo yemeye kuganira na yo.

REBA IKIGANIRO CYOSE

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.