× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Aline Gahongayire yatanze impanuro n’ihumure kuri Vestine nyuma y’ubutumwa buca amarenga ya ’Divorce’

Category: Artists  »  1 month ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Aline Gahongayire yatanze impanuro n'ihumure kuri Vestine nyuma y'ubutumwa buca amarenga ya 'Divorce'

Umuramyi Aline Gahongayire, yatanze impanuro n’ihumure kuri Ishimwe Vestine uririmbana na Docas, nyuma y’ubutumwa bwe bwateye benshi agahinda ku mbuga nkoranyambaga dore ko yaciye amarenga ya gatanya (Divorce).

Nyuma y’uko umuririmbyikazi ukomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Ishimwe Vestine, ashyize ku mugaragaro ubutumwa bwuzuye intimba no gushengurwa n’umutima ku bijyanye n’ubuzima bwe bw’urushako, maze akabusiba hashize iminota 41, akanatangaza kuri Twitter ko account ye ya Instagram yashimuswe n’abajura, iki kibazo cyahise kivugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga.

Ni ubutumwa bwari buri kugaragaza kwicuza, ibigeragezo, n’ihungabana yanyuzemo mu rugo, bituma abakunzi be n’abamukurikira bamwibazaho byinshi, ndetse bamwe bakeka ko ashobora kuba yatandukanye n’umugabo we Idrissa.

Ubu butumwa bwanditswe mu Cyongereza bwagiraga buti: “Today, the life I am living is not the life I choose. I am living in a bad situation, and I didn’t deserve this. I know I made a bad decision in my life, but it is okay. God allows some things to happen so we can learn. I have learned a lot. No man will ever lie to me again to destroy my life.

The next man I choose to be with, I will first get to know him well, know his family, and know everything about him. No one will ever use me again.”

Ushyize mu Kinyarwanda, ("Uyu munsi, ubuzima mbayemo si bwo nahisemo. Ndi mu mimerere mibi, kandi sinkwiriye kuyibamo. Ndabizi ko nafashe umwanzuo mubi mu buzima bwange, ariko nta cyo bintwaye. Hari ibintu Imana yemera ko bitubaho kugira ngo bitwigishe. Nize byinshi.

Nta mugabo uzongera kumbeshya ukundi ngo yangize ubuzima bwange. Undi mugabo nzahitamo kubana na we, nzabanza kumumenya neza, menye umuryango we kandi menye buri kimwe cyose kuri we. Nta muntu uzongera kunkoresha ukundi." Yasoje ubu butumwa arira!.).

Muri ibi bihe bitoroshye by’akavuyo n’imvugo nyinshi ziri kumuvugwaho, Aline Gahongayire, umuramyi w’inararibonye mu Rwanda, yafashe ijambo mu buryo bwe butangaje.

Yifashishije urubuga rwe rwa Instagram, Aline yatanze impanuro, ihumure aranamusengera, ibyafashije benshi gusobanukirwa ko mu buzima bw’icyamamare habamo ibihe bikomeye bitarangwa n’ibirori gusa, ahubwo ko habamo n’umwijima, aho icyamamare gikenera ijwi ryo kwihanganishwa.

Mu gice cy’inyandiko ye cyibanda ku buzima rusange bw’abamamaye, Aline yagaragaje ko kubaho mu ruhando rw’ubwamamare ari urugendo rutavugwaho rumwe, rushobora kubamo imitwaro myinshi itagaragarira amaso.

Yibukije abantu ko kuvuga amagambo mabi ku muntu uri mu gihombo bitavamo ikindi uretse kubabaza no kubangamira imibereho ye, ndetse asaba imiryango yabyaye ibyamamare kudacogora imbere y’ibihimbano by’amagambo ashinja abana babo ibyaha.

Ariko ibice byakunzwe cyane mu nyandiko ye ni ibyahariwe Vestine ubwe, ibaruwa irimo ubuvugizi, ivuga ku mbabazi, n’urukundo rwa gikirisitu.

Aline yandikiye Vestine nk’umuvandimwe mu murimo wo kuramya Imana, amwizeza ko ari “umunyamugisha n’iyo byagenda bite,” ko nta mbaraga mbi zizatsinda umugambi w’Imana ku buzima bwe. Yamusengeye mu buryo bweruye, amusabira kurindwa, kumurikirwa, no kuzabona ihumure ryuzuye.

Mu magambo afite imbaraga, Aline yagize ati:
“Ndagusengera, kandi ngutwikirije amaraso ya Yesu. Nanze ikibi cyose cyakugirira nabi. Uzubaka, uzabyara, uzaheka, uzaramya kandi uzahimbaza Imana.

Yamuhumurije amubwira ko ibigeragezo atari umusozo w’inzira ahubwo ko ari isomo riyobora ku mugambi ukomeye Imana iba yaramugeneye. Amwibutsa ko umuramyi akwiriye guhora ku mavi asenga asaba amahoro, amahoro ashyira igikuta ku miraba y’ubuzima.

Amagambo ye bwite yagiraga ati: “Ndagusengera, kandi ngutwikirije amaraso ya Yesu. Mukobwa, uri umunyamugisha, icyaba cyose. Muri ubu buzima bwiza, buri gihe haba hari imbaraga mbi zishaka kurwanya ubushake bw’Imana kuri wowe.

Mfashe uyu mwanya, nka mukuru wawe mu rugendo rwo kuramya Imana, ntesheje agaciro imbaraga zose mbi zarwanya umugambi w’Imana ku buzima bwawe.
Ijambo ribi ryose ryavuzwe, ryavugwa cyangwa ryatekerezwa ku buzima bwawe, nditesheje agaciro mu izina rya Yesu.

Ku mavi yawe, aho ni ho haba inyegamo y’abaramyi, ujye uhahungira. Komera kandi uhore utekanye. Ndizera ko Yesu waguhaye ijambo rimwe, ari We ukongera noneho akaguha ijambo rishobora gucecekesha imiraba yose y’ubuzima bwawe.

Nanze ikibi cyose cyakugirira nabi. Uzubaka, uzabyara, uzaheka, uzaramya kandi uzahimbaza Imana. Erega wahawe ijambo, kandi byemewe n’Uwaryivugiye. Ukwiriye urukundo rwinshi no kubahwa cyane, muntu w’Imana, cyane cyane shema ry’urungano.

Guma mu kubaho kwa Papa w’ibyiza. Nta ntwaro bacuriye kukurwanya izagira icyo igutwara.
Ndagukunda! Aline Gahonayire.”

Ubu butumwa bwatumye abantu benshi batanga ibitekerezo bishima Aline ku mwanya yafashe wo gusingiza, gufasha no gukomeza umutima w’umuhanzi mugenzi we uri mu bihe bikomeye.

Mu gihe inkuru ya Vestine ikomeje kuzamura impaka n’ibitekerezo binyuranye, ubutumwa bwa Aline bwo bwabaye nk’ “ikiraro cy’ihumure” hagati y’ubuzima bw’icyamamare Vestine n’urusaku rwo ku mbuga nkoranyambaga.

Mu gihe ibihe bya Vestine bikiri hagati y’amarenga n’urujijo, ubutumwa bwa Aline bwabaye igisubizo kigaragara ku cyuho gihari. Intego ye yari iyo gukomeza umutima wa Vestine wacitse intege no kumwibutsa ko Imana idahindurwa n’ibihe.

Ubutumwa bwa Ishimwe Vestine uvuga ko bashimuse account ye, bwaje gusibwa mu minota 41 gusa, ariko bwarikoroje ku mbuga nkoranyambaga

Ubutumwa Aline Gahongayire yageneye Ishimwe Vestine utorohewe, yifashishije urukuta rwe rwa Instagram, bwashimishije benshi!

Aline Gahongayire watanze Ishimwe Vestine kugera ku bwamamare, na we yahuye n’ibibazo byo kuvugwa mu itangazamakuru, bityo inama ze zirimo ubunararibonye

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.