× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Fiston Iradukunda yasohoye indirimbo nshya “Ambwira Ko” anateguza indirimbo nyinshi muri 2026

Category: Artists  »  2 weeks ago »  Our Reporter

Fiston Iradukunda yasohoye indirimbo nshya “Ambwira Ko” anateguza indirimbo nyinshi muri 2026

Umuramyi Fiston Iradukunda ukorera umurimo w’Imana biciye mu muziki, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Ambwira Ko” anahishura ko umwaka wa 2026 uzaba umwe mu myaka afite ibikorwa byinshi mu muziki we.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Fiston Iradukunda yavuze ko yiteguye gukora ibikorwa binini atarigeze akora mbere. Ati: “Umwaka utaha niteguye gukora indirimbo nyinshi nshya—hari izamaze kugera muri studio n’izindi nyinshi nifuza gukora. Mfite byinshi nateguriye abakunda Imana n’abakunda gusenga; mbona uzaba umwaka w’amateka.”

Fiston Iradukunda azwi nk’umuhanzi w’umunyempano mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Akorera umurimo mu Majyepfo y’Afurika, aho asengera kuri I.P.I.M Casa Blanca, naho iyo ari mu Rwanda akifatanya n’itorero ADEPR.

Yize ubuhinzi n’ubworozi (Agriculture) kandi amaze gusohora indirimbo ebyiri: “Wambereye Inshuti” na “Ibanga” yasubiyemo mu buryo bushya.

Avuga ko kuririmba ari umuhamagaro we kuva mu bwana. Ati: “Natangiye kuririmba nkiri muto, nkiri muri segonderi. Natangiye gukora indirimbo buhoro buhoro, numva ko ari umuhamagaro wanjye kandi mbikunda.”

Fiston afite intego yo kugeza ubutumwa bwiza kure hashoboka. Avuga ko akurikira cyane ibikorwa bya Israel Mbonyi, umwe mu bahanzi bamushishikaza mu muziki w’Imana. Yizera ko mu myaka itanu iri imbere azaba ageze ku rwego rwo hejuru mu muziki.

Ati: “Hamwe n’Imana, mbona hazaba ari heza cyane. Tunateganya no gutangira kuzana indirimbo mu zindi ndimi nk’Igiswahiri, Icyongereza, Igiportugal n’izindi Imana izatuyobora.”

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "AMBWIRA KO" YA FISTON IRADUKUNDA

Fiston Iradukunda yasohoye indirimbo nshya “Ambwira Ko”

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.