× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Aline Uwera “Zahabu y’Uwiteka” yateguje indirimbo nshya yise “Nzabibona"

Category: Artists  »  yesterday »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Aline Uwera “Zahabu y'Uwiteka” yateguje indirimbo nshya yise “Nzabibona"

Aline Uwera, uzwi cyane ku izina rya “Zahabu y’Uwiteka”, yatangaje ko ari mu myiteguro yo gushyira hanze indirimbo nshya yise “Nzabibona”, izasohoka ku wa Gatandatu tariki ya 13 Kamena 2026.

Uyu muramyi umaze kumenyekana mu ndirimbo zitanga ubutumwa bw’ibyiringiro, ihumure n’ukwizera Imana, yavuze ko iyi ndirimbo nshya izaba ikubiyemo ubutumwa bwo gukomeza kwizera amasezerano y’Imana n’ubwo umuntu yaba ari mu bihe bikomeye.

Mu butumwa yahaye abakunzi be binyuze mu kiganiro na Paradise, Aline Uwera yasabye abakunzi be n’abakunda umuziki wa Gospel gukomeza kumushyigikira no kwitegura kwakira iyi ndirimbo nshya, avuga ko izafasha benshi kongererwa imbaraga mu nzira y’agakiza bakarushaho kwizera.

Izina “Nzabibona” risobanura icyizere cyo kuzabona ibyo Imana yasezeranyije, n’ubwo bishobora gutinda cyangwa bikagaragara nk’ibidashoboka ku maso y’abantu. Ni ubutumwa bukomeje kugarukwaho cyane mu ndirimbo za Gospel muri iki gihe, cyane cyane ku bantu bahanganye n’ibigeragezo bitandukanye.

Abakurikiranira hafi ibikorwa bya Aline Uwera bavuga ko bafite amatsiko menshi yo kumva ubutumwa n’uburyo iyi ndirimbo izaba iteguye, bitewe n’uko asanzwe azwiho kuririmba indirimbo zifite amagambo yubaka imitima y’abizera.

Indirimbo “Nzabibona” izajya hanze ku wa 13 Kamena 2026, aho izaboneka ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki ndetse no ku rubuga rwa YouTube rw’uyu muramyi.

Urugendo rwa Aline Uwera muri muzika

Aline Uwera si mushya mu muziki wa Gospel. Yamenyekanye cyane nk’umuririmbyi muri Faradja Choir ya ADEPR Kimihurura mbere yo gutangira urugendo rwo kuririmba ku giti cye.

Asengera muri ADEPR Nyamata mu Karere ka Bugesera, aho yakomeje gukorera umurimo w’Imana binyuze mu ndirimbo no kuramya. Mu mpera za 2025 ni bwo yatangiye umuziki nk’umuhanzi wigenga, ashyira hanze indirimbo ye ya mbere yise "Wicogora".

Mu biganiro yagiranye n’itangazamakuru, yavuze ko igitekerezo cyo gutangira umuziki ku giti cye cyaturutse ku nkunga n’inama yahawe n’umugabo we wamubonagamo impano ikwiye kugera kuri benshi. Kuri ubu amaze gusohora indirimbo zirimo"Ongera wivuge,wicogora n’izindi.

Nzabibona" ni iki abakunzi be bakwiye kwitega?

N’ubwo Aline Uwera ataratangaza byinshi kuri iyi ndirimbo nshya, izina "Nzabibona" ritanga ishusho y’ubutumwa bwuzuyemo ibyiringiro n’ukwizera amasezerano y’Imana.

Mu ndirimbo ze zose amaze gusohora, yagiye agaragaza insanganyamatsiko yo gukomeza kwizera no kudacogora, bityo benshi bemeza ko "Nzabibona" na yo izaba igamije kongerera imbaraga abantu bategereje igisubizo cy’Imana mu buzima bwabo.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.