× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Canada: Yves Rwagasore na Jesper Worship Team bagiye guhuzwa na "Ndakomeje live Recording"

Category: Artists  »  10 hours ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Canada: Yves Rwagasore na Jesper Worship Team bagiye guhuzwa na "Ndakomeje live Recording"

Yves Rwagasore umwe mu baramyi b’abahanga u Rwanda rufite muri Diaspora agiye gutaramana n’abakunzi be mu gitaramo yise "Ndakomeje live concert" kizaba tariki ya 13/06/2026.

Aganira na Paradise, Yves Rwagasore yagize ati: "Ndakomeje ni igitaramo cya live recording ( tuzafatiramo indirimbo mu buryo bw’amajwi n’amashusho) ni album nshya (vol3)".

Yavuze ku mvano y’iri zina. Ati: "Natoranije iri zina bitewe n’uko ari ubuhamya kuri njye
nzaba ndimo nshima Imana, mpamya imirimo yayo myiza ibyo yakoze, iri gukora ndetse n’ibyo izakora, rero si iby’uriya munsi ahubwo ndakomeje kuvuga ko Yesu agira neza".

Ntabwo azatarama wenyine ahubwo azataramana n’itsinda rya Jasper Worship Team, itsinda ry’abayumbe ndetse na Pastor Shyaka uzabwiriza ijambo ry’Imana.

Abazitabira iki gitaramo bazagubwa neza binyuze mu bihe byiza byo gusenga, kuramya no guhimbaza Imana, kugaburirwa ijambo ry’Imana ndetse hakazanafatwa amashusho y’indirimbo nshya z’uyu muramyi

Benshi bakunze kuvuga ko Yves Rwagasore ari umusore mwiza ucyeye Imana yambitse ubwiza bwayo

Ni igitaramo kigiye kuba mu gihe isi ihangayikishijwe n’ibihe birimo intambara n’izamuka ry’ibiciro. Yves yahumurije abatuye isi ati: "Nta bihe bikomerera Imana, izakomeza kubana natwe kandi ibiturindiremo tuzabivamo bizarangira, dukomeze twizere Imana".

Yasezeranyije abakunzi be baba hanze y’ubutaka bwa Canada kuzabana nabo. Ati: "Bakunzi banjye bari hanze ya Canada, mu gihe kidatinze Uwiteka azaducira inzira tuzabageraho nabo dutaramane, bakomeze badushyigikire natwe tuzakomeza kugabura iby’Imana".

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.