× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Amateka n’imishinga y’iterambere bya Yakini Choir yashyize hanze indirimbo “Wadukuye Ahakomeye” - VIDEO

Category: Choirs  »  1 month ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Amateka n'imishinga y'iterambere bya Yakini Choir yashyize hanze indirimbo “Wadukuye Ahakomeye” - VIDEO

Korali Yakini yo mu Itorero rya ADEPR Nyarutarama – Paruwasi ya Remera yongeye kwerekana ubuhanga n’umurava mu murimo w’Imana binyuze mu ndirimbo nshya yise “Wadukuye Ahakomeye.”

Iyi ndirimbo, yashyizwe hanze ku wa 31 Ukwakira 2025, yibutsa uburyo Imana yakijije abantu bayo ibakuye mu bubata, ikabambutsa inyanja itukura, ndetse ikabajyana mu mashimwe.

Ni indirimbo ifite ubutumwa buhambaye bushingiye ku magambo yo mu gitabo cyo mu Gutegeka kwa Kabiri 2:2-3, aho abaririmbyi bashimira Imana yabakuye mu bihe bikomeye, ikabaha amahoro, iterambere n’ubuzima bushya bwo kuyikorera bishimye.

Korali Yakini ni imwe mu makorali akorera mu Itorero rya ADEPR Nyarutarama – Paruwasi ya Remera ifite amateka akomeye y’uburyo yatangiye ari itsinda rito ry’abizera babiri gusa, none ubu ikaba yaragizwe intangarugero mu kuririmba no kwamamaza ubutumwa bwiza bw’Imana binyuze mu muziki.

Iyi korali, imaze imyaka irenga 25 mu murimo w’Imana, yagiye itera imbere mu buryo bw’umwuka n’ubw’umubiri, ikaba iherutse gushyira hanze indirimbo y’ishimwe yitwa “Wadukuye Ahakomeye”, ikomeje gukundwa cyane n’abakunzi b’indirimbo z’Imana hirya no hino.

Korali Yakini yatangiye umurimo w’Imana mu mwaka wa 1999 mu itorero rya ADEPR Nyarutarama. Icyo gihe, yatangijwe n’abantu babiri bari bafite ishyaka ryo gusenga no kuramya Imana. Bateranaga mu gitondo cya kare, Saa Kumi z’igitondo kugeza Saa Kumi n’Ebyiri, basenga mu mutuzo, mu mwuka no mu kuri.

Abakristo bakomeje kwiyongera buhoro buhoro, maze mu mwaka wa 2009, korali itangira kuririmba yitwa “Nibature”, izwiho gucuranga akagoma. Icyo gihe bari 8.

Kuva icyo gihe, korali Yakini yakomeje gutera imbere, kandi ku itariki ya 24 Gashyantare 2013, ni bwo yatangiye kuririmba mu materaniro yo ku Cyumweru bwa mbere, ifite abaririmbyi 23. Ni ho yatangiye kwiyubaka mu buryo bw’umuziki, ikagura ibikoresho byo gucuranga, kandi ikarushaho kunoza uburyo bwo kugeza ubutumwa ku bantu benshi.

Mu butumwa bashyize imbere muri iki gihe, Yakini yihaye intego yo gukora indirimbo nshya z’ivugabutumwa zigaragaza ubwami bw’Imana n’ubutumwa bwo gukomeza abizera.

Indirimbo yabo nshya “Wadukuye Ahakomeye” ifite ishingiro muri Bibiliya, mu gitabo cyo mu Gutegeka kwa Kabiri 2:2-3, yibutsa imirimo ikomeye Imana yakoreye abantu bayo ndetse n’uburyo yakuye Abanyarwanda mu bihe bikomeye ikabajyana mu mashimwe.

Muri iyi ndirimbo, abaririmbyi bashimira Imana yabakuye mu “bugwate” bw’uburetwa nk’uko yakuye Abisirayeli muri Egiputa, ikabambutsa inyanja itukura. Bavuga kandi ko Imana yabagaburiye ntibicwe n’inzara, ikabaha amashimwe n’iterambere.

Mu butumwa bwabo, barashimira Imana yabahaye kwiga, kubaka ingo, no kugira ubuzima bwiza, ibyo byose bakabifata nk’ibitangaza bikomeye Imana yabakoreye.

Uretse umurimo w’ivugabutumwa, Yakini ifite n’imishinga y’iterambere ry’abaririmbyi. Intego yabo ni uguteza imbere imibereho y’abaririmbyi binyuze mu makoperative no gufashanya.

Barateganya gahunda yo kugurira moto abaririmbyi bafite ibyangombwa byo kuyitwara, ndetse no gufasha abandi kwikorera cyangwa gucuruza, kugira ngo babashe kwiteza imbere mu mibereho ya buri munsi.

Korali Yakini ni urufatiro rukomeye rw’ubutumwa bwiza muri ADEPR Nyarutarama. Yavuye ahakomeye mu buryo bw’umwuka n’ubuzima, ikaba ikomeje kurangwa n’ubwitange, ubufatanye, n’ubuhanga mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Indirimbo yabo “Wadukuye Ahakomeye” ni ishusho y’ukwizera n’ishimwe ryabo ku Mana yabakuye mu nzira zigoranye, ikabaha amahoro n’umunezero.

Nk’uko babivuga mu magambo yabo, “Mwese nimuhaguruke tumushime, kuko imirimo yadukoreye irahambaye.” Ni ubutumwa butera imbaraga buri wese, kandi bukibutsa ko Imana ikiza, igatabara, kandi igashyira abayo mu mashimwe n’amahoro nyakuri.

Korali Yakini yo muri ADEPR Nyarutarama yavuye ahakomeye none ubu igeze kure mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Reba indirimbo nshya Wadukuye Ahakomeye ya Yakini Choir kuri YouTube

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.