× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Amateka y’umuvugabutumwa Dana Morey utegerejwe na benshi i Bugesera mu giterane cy’amateka

Category: Biography  »  June 2023 »  KEFA Jacques

Amateka y'umuvugabutumwa Dana Morey utegerejwe na benshi i Bugesera mu giterane cy'amateka

Dana Morey ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe bwa Amerika, Illinois, ni umuvugabutumwa mpuzamahanga wishimirwa cyane mu biterane akora hirya no hino ku Isi. Ubuzima bwe bukunze kurangwa n’ivugabutumwa, gusa afite n’ibikkorwa yagaragayemo nkimishinga ikomeye, n’ibiterane byinshi yakoze byaberemo ibitangaza.

Dana Morey, hamwe n’abavandimwe be, bafite uruganda rukomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, rwitwa Morey Corporation. Ni uruganda rukora ibikoresho bya electoroniki, rukaba ruherereye i Woodridge, muri Illinois muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu muvugabutumwa wishimirwa bikomeye mu biterane by’ibitangaza no kubohoka akora mu bihugu binyuranye ku Isi cyane cyane ku mugabane wa Afrika, agira n’uruhare mu bindi bikorwa birimo n’imishinga mpuzamahanga nka "Christ for all nations na caring for kids" igamije kwita ku bana batishoboye.

Icyifuzo cya mbere cya Dana Morey ni ivugabutumwa, ryibanda cyane cyane muri Afurika, Amerika y’Epfo hazwi nka Latin America, Ubuhinde n’Uburayi bw’Uburasirazuba. Kuva mu 1986, Dana Morey yashakanye na Karman. Kugeza uyu munsi babanye neza cyane ndetse urukundo rwabo rufatwa nk’ikitegererezo kuri benshi.

Dana Morey, ni Umubitsi ndetse akaba n’Umunyamabanga w’Inama y’Ubuyobozi ya "One God – One Day – One Africa" ifite inyota yo kugeza ubutumwa bwiza ku mugabane wa Afrika. Ev. Jennifer Wilde, ni we Perezida w’uyu muryango. Bose bafite intero igira iti "Together we can reach Africa" [Dufatanyije twagera kuri Afrika].

Amwe mu matariki akomeye mu buzima bwa Ev. Dana Morey:

1978 - 1982 Yahawe Impamyabumenyi muri Media Comm, cyane cyane mu nyigisho za gikristu
1985 Yashinze Light To The Nations Evangelistic Ministries
1986 Yatangije The Morey Corporation
1987-1998 Yari aherereye mu Ntara ya DuPage, yari mu bashizwe gereza yaho
1989-1993 Yabaye Pasiteri muri A Light to the Nations Church
2000-2003 NLP Institute of Chicago, yari Umwigisha wimenyereza umwuga
2000-2005 Yagizwe umwe mu bagize Inama y’Ubuyobozi akaba na Perezida w’itsinda Children of Promise International
2001-2006 Yari mu bahagarariye Gahunda yo gufasha y’imfubyi muri Ukraine hamwe na Slavik Radchuk (ibigo by’imfubyi 28 nibyo bari bashinzwe)
2003-2008 Yagizwe umwe mu bagize Inama ya word Orphans (India)
2003- Yabaye umwe mu bagize Christ for all Nations
2006 Yagizwe umubwirizabutumwa Mpuzamahanga na Reinhard Bonnke
2008-Yatangije gahunda yo kugaburira abana bakennye afatanyije na ministeri ya Mexic
2010- Yatagije gahunda yise East Africa Evangelist Crusades
2014- Umuryango A Light to the Nations wageze muri Africa [A light to the nations Africa ministries] utangijwe na Dr Ian Tumusime. Iyi minisiteri ikaba ari umufatanyabikorwa w’umuryango aLn wa Ev. Dana Morey.
2015-Yagizwe Perezida wa Sosiyete ya Morey
2018 Yabonye Impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD) y’ibwirizabutumwa muri Seminari ya Tewolojiya ya Lviv

Ibitaramo yakoze harimo ibyo yakoreye mu Karere ka Afrika y’Iburasirazubu, nka Tanzania - Dodoma, Ngozi mu Bujumbura. Ubu hatahiwe Nyagatare na Bugesera mu Rwanda. Igitaramo cye muri Bugesera kizaba tariki 14-16 Nyakanga 2023, kibere muri Stade ya Bugesera. Kizaririmbamo Rose Muhando na Theo Bosebabireba.

Dana Morey ategerejwe mu Rwanda mu biterane cy’ibitangaza n’Umusaruro

Theo Bosebabireba na Rose Muhando bategerejwe i Nyagatare nyuma yo guhurira i Burundi

Igiterane kigiye kubera i Nyagatare cyateguwe na Ev. Dana Morey

Igiterane kigiye kubera i Bugesera cyateguwe na Ev. Dana Morey

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.