× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Imana ni So si Papa wawe

Category: Ministry  »  2 hours ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Imana ni So si Papa wawe

Umwanditsi ukomeye ku isi mu binyamakuru, Kirsten Sanders wo kuri Christian Today, yatangaje benshi mu nyandiko yasobanuyemo uko Imana ari Father aho kuba Dad, ugenekereje bikaba ari nka data aho kuba papa.

Ubusanzwe, ijambo So riva ku rindi iSoko, aho umuntu akura inkomoko, kimwe no kuri nyoko bihurirana n’inyokomuntu, inkomoko, cyangwa aho ukomoka. Ku mana, iba isoko ya twese, ariko si umubyeyi umeze nka ba papa bacu, bityo Imana ni data aho kuba papa. Kirsten Sanders yabisobanuye neza!

Mu bihe bya none, imyigishirize ya gikristo igenda ihinduka uko umuco n’imibereho by’abantu bihinduka. Abantu benshi batangiye kwegera Imana bayifata nk’uwumva amarangamutima yabo gusa, uyoborwa n’icyifuzo cyo kubaruhura no kubitaho nk’umubyeyi w’inyangamugayo wicisha bugufi.

Ibi byatumye ishusho y’Imana igenda ihinduka, ivuye ku Mana ifite ububasha, itanga amategeko ikanaa urubanza, ijya ku Mana ifatwa nka “papa” usanzwe, inshuti kandi wumva byose.

Nyamara Bibiliya igaragaza Imana nk’Umubyeyi w’ikirenga—So—ufite ububasha bwo kurema, guhana, gukiza no gucungura. Yesu ubwe yigishije abigishwa be gusenga bagira bati: “Data wa twese uri mu ijuru…” (Matayo 6:9). Iri jambo “So” (Father) ntirisobanura gusa urukundo n’ubwuzu, ahubwo rinagaragaza ubutegetsi, ububasha n’ubwubahane.

Mu mico ya none, yibanda cyane ku “kwiyumva neza,” ubuzima bwo mu mutwe (therapy) n’ubwigenge bw’umuntu ku giti cye, icyaha ntikikivugwa nk’ikibazo gikomeye cyangiza kamere y’umuntu, ahubwo kivugwa nk’ikintu gituruka ku guhungabana, ku burere bubi cyangwa ku mibereho mibi. Bityo, aho gushaka Umukiza, abantu bagatangira gushaka uwabafasha “kwiyakira” no “kwiyubaha.”

Ariko Bibiliya yigisha ko ikibazo cy’umuntu atari uko yiyumva nabi gusa, ahubwo ko ari umunyabyaha ukeneye gukizwa. Umuntu urwaye akeneye umuganga, si inama gusa. Ni yo mpamvu Yesu yavuze ko “Abazima batari bo bakeneye umuganga, ahubwo ko abarwayi ari bo baba bamukeneye” (Mariko 2:17).

Iyo Imana ifashwe nka “papa” gusa, utagira ububasha bwo guhana cyangwa guca urubanza mu mategeko, iyo idakoze ibyo dutegereje, abantu barayitererana. Ariko iyo tuyibonye nk’uko Bibiliya iyigaragaza, Imana ifite ububasha bwo kugenzura amazi, imiyaga, amahanga n’amateka, twebwe turayiyegurira, tukayubaha, tukayubaha kurushaho.

Mu Byanditswe, amazi agaragaza ububasha bw’Imana: umwuzure wo mu gihe cya Nowa, Inyanja Itukura, imvura n’izuba, byose bigaragaza ko Imana ishobora kurimbura ariko ikanagirira abantu imbabazi. Iyo Mana ni yo ishobora gukiza, no gucungura isi n’abantu.

Bityo rero, gukuraho ishusho y’Imana nka So ngo dusigare tuyifata nka papa gusa ni ukuyishyira ku rwego rw’umuntu. Imana si umuntu dukina na we; ni Umuremyi dukorera. Si inshuti gusa; ni Umukiza.

Si Imana iduha ihumure gusa; ni Imana iducira urubanza, ikaba yaduhana bikomeye nk’uko yatwitse ab’i Sodoma n’i Gomora, ikaba yaduhana nk’Abashuri bishwe mu ijoro rimwe, abo yicishije umwuzure, uko yaroshye Farawo n’abasirikare be mu Nyanja, uko yarimbuye abarwanyaga Mose mu butayu, uko yabujije Mose kwinjira mu gihugu cy’isezerano, uko izahana abanyabyaha mu minsi iri imbere, gusa nanone kandi ikatubabarira mu gihe twihannye.

Mu gihe isi ihura n’ibibazo bikomeye, intambara, ihindagurika ry’ikirere, ibyago n’ubwoba, abantu ntibakeneye Imana ibahumuriza gusa, ahubwo bakeneye Imana ifite ububasha bwo gukiza no kubatabara.

Koko rero, Imana ni So—si papa wawe. Ni Data Ushoborabyose, dukwiriye kwegera tuyubashye, mu kwicisha bugufi no mu kwizera, tuzi ko ari we wenyine ushobora kudukiza akadukura mu mazi y’iyi si, kandi tukabaho dufite ibyiringiro by’izuka.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.