× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Harimo akiswe Goliyati! Udukoko n’ibinyabuzima 10 bitagira urutirigongo bitesha umutwe abantu

Category: Health  »  31 minutes ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Harimo akiswe Goliyati! Udukoko n'ibinyabuzima 10 bitagira urutirigongo bitesha umutwe abantu

Mu nyanja no mu mazi magari cyangwa mu mashyamba, habamo udukoko n’ibinyabuzima binini bitagira urutirigongo bitesha umutwe abantu benshi. Paradise twaguhitiyemo 10 dutesha umutwe abantu kurusha utundi.

Abantu benshi bakunda gutekereza ko udukoko n’ibinyabuzima byo mu nyanja bitagira urutirigongo (invertebrates) ari duto kandi nta kaga biteye.

Nyamara, hari amoko amwe n’amwe muri kamere yatwo aba ari manini cyane, ku buryo dushobora gutuma umuntu atakaza amahoro yo koga mu nyanja cyangwa gukambika mu ishyamba. Dore bimwe mu binyabuzima 10 binini cyane bitagira urutirigongo bitera benshi ubwoba.

1. Agasimba kanini ko muri Aziya (kitwa Asian Giant Hornet)

Aka gasimba kazwi cyane ku izina rya murder hornet, ni kamwe mu dukoko dukaze kurusha utundi ku isi. Kangana n’urutoki rw’umuntu mukuru kandi kagira urushinge cyangwa urubori rurerure rutera ubumara bukomeye.

Mu Buyapani gafatwa nk’inyamaswa yica abantu benshi kurusha izindi, kuko kurumwa na ko inshuro nyinshi biba bishobora guteza urupfu rwihuse, n’iyo umuntu yaba atarwaye izindi ndwara nka allergie. Uretse gutera abantu, aka gasimba kazwiho no kurimbura inzuki zose ziri hamwe mu gihe gito.

2. Igitagangurirwa kinini kirya inyoni (Goliath Bird-Eating Spider)

Iki ni cyo gitagangurirwa kinini kizwi ku isi hose. Gifite amaguru areshya na santimetero zirenga 30, kikagira amenyo (fangs) ashobora gucengera uruhu rw’umuntu. N’ubwo izina ryacyo ryerekana ko kirya inyoni, ahanini kirya udukoko n’udusimba duto.

Iyo cyiyumvisemo akaga, gikurura amaguru kigakora ijwi risa no guhuha, riba riteye ubwoba nko muri za filime zo muri Hollywood ziteye ubwoba. Ubumara bwacyo ntibwica umuntu, ariko imisatsi kigira ku mubiri ishobora gutera ururenda rukabije ku ruhu.

3. Inzige nini izwi nka Giant Weta

Giant Weta ni agasimba kanini cyane kaba muri Nouvelle-Zélande, cyane cyane ku kirwa cya Little Barrier Island. Kangana n’inzige ariko kakaba kanini cyane, kagapima hafi garama 70 kandi kagera ku burebure burenga santimetero 20.

Izi nzige zabaye nini bitewe n’uko zabaye ku kirwa kidafite inyamaswa nyinshi zizirya. N’ubwo zisa n’iziteye ubwoba, ahanini zirya ibimera kandi ntiziteye inkeke ku bantu.

4. Centipede nini zo muri Amazoni (Giant Amazonian Centipede)

Izi ni udusimba dufite amaguru menshi kandi dufite umuvuduko n’ubukana bukomeye. Zishobora kugera ku burebure bwa metero imwe, zikagira ubumara buzifasha guhiga ibikeri, inzoka nto, inyoni n’udusimba dutandukanye. N’ubwo zidashobora kwica umuntu, kurumwa kwazo kubabaza cyane kandi gutuma umuntu agira uburibwe n’umuriro mwinshi mu mubiri.

5. Igitagangurirwa kinini cyo mu nyanja (Giant Sea Spider)

N’ubwo cyitwa igitagangurirwa, iki kinyabuzima gitandukanye, si igitagangurirwa cy’ukuri. Gifite umubiri muto cyane ariko kikagira amaguru maremare ashobora kugera kuri metero imwe. Igitangaje ni uko ingingo zacyo z’ingenzi, nk’igogora n’ubuhumekero, biba biri mu maguru kuko umubiri wacyo ari muto cyane. Kirya inyamaswa zo mu mazi zifite umubiri woroshye nk’ama-jellyfish.

6. Inzige z’impunzi (Locusts)

N’ubwo inzige z’impunzi zitari nini cyane ku giti cyazo, zigira imbaraga nyinshi iyo zihurije hamwe. Zishobora kugenda mu matsinda agizwe na miliyari y’inzige, zikarya imyaka yose iri mu mirima mu masaha make. Iyo ziguruka, ijwi ryazo riba risa n’irya kajugujugu, kandi zigatera ubwoba kuko zishobora guteza inzara n’ubukene bukabije.

7. Agasimba kanini ko mu nyanja (Giant Isopod)

Aka gasimba gasa n’agasimba wavuga ko kameze nk’aho kakozwe mu mbaho, ariko kangana n’inyamaswa yo mu rugo. Kaba mu nyanja z’ahantu harehare cyane, ahari ubujyakuzimu bugera kuri metero 2,000. Gashobora kugera ku burebure bwa santimetero 60. N’ubwo gasa n’agateye ubwoba, karya ibisigazwa by’inyamaswa zapfuye kandi ntigateza ikibazo ku bantu, ariko ukabonye wakwiruka.

8. Igikoko kinini cyane cyo mu nyanja (Colossal Squid)

Igikoko kinini cyane kizwi ku isi kiruta n’icyitwa giant squid. Gishobora kugera ku burebure bwa metero 10 cyangwa zirenga, kikagira amaboko akomeye afite utuboko tumeze nk’udukoni duto tugifasha gufata umuhigo.

Abashakashatsi bemeza ko gishobora gukoresha urumuri rukirimo rucana mu mwijima (bioluminescence) mu kureshya ibiribwa byacyo. Ni kimwe mu binyabuzima biteye ubwoba byo mu mazi maremare.

9. Igikoko kinini cy’Ikiyapani cyo mu nyanja gifite amaguru maremare (Japanese Spider Crab)

Iki gikoko gifite amaguru maremare cyane ashobora kugera kuri metero 6 uvuye ku mpera y’akaguru kamwe ujya ku kandi. N’ubwo kisa n’ikintu cyakorewe mu laboratwari, ni inyamaswa isanzwe ibaho mu nyanja zo hafi y’Ubuyapani. Kirya ibisigazwa by’inyamaswa zapfuye kandi ntigiteye inkeke ku bantu.

10. Jellyfish nini ya “Lion’s Mane”

Iyi jellyfish ni yo nini kurusha izindi zose ku isi, ikaba yitirirwa Lion cyangwa Intare kubera inzasaya zayo. Ifite utuguru dushobora kugira uburebure bwa metero zirenga 30 kugera kuri 37, iruta n’uburebure bwa whale nini.

Umubiri wayo (bell) ushobora kugera kuri metero 2 z’ubugari. N’ubwo ubumara bwayo budakaze cyane, iyo ubuguru bwayo bugukozeho mu buryo butunguranye, buba bushobora guteza uburibwe bukomeye. Igaragara nk’inyamanswa nziza ariko iteye ubwoba mu mazi.

Ibi binyabuzima byose bigaragaza ko isi ituwe n’ibiremwa bitandukanye cyane, bimwe bikaba binini ku buryo bishobora gutuma umuntu yongera gutekereza kabiri mbere yo kwinjira mu nyanja cyangwa gutembera mu mashyamba atamenyereye. Ariko nanone, kumenya ko biriho no kubyitegereza, bituma turushaho kwizera Umuremyi kuruta kwizera ubwihindurize.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.