× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Amb. Prof Murigande wahaye Rwanda Shima Imana isura nshya yagizwe Senateri

Category: Leaders  »  2 weeks ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Amb. Prof Murigande wahaye Rwanda Shima Imana isura nshya yagizwe Senateri

Umuhuzabikorwa w’Igiterane ngarukamwaka "Rwanda Shima Imana", Amb. Prof Charles Murigande, Umukristo akaba n’umunyapolitike wakoze imirimo inyuranye mu Rwanda ubu akaba yari ari mu kiruhuko cy’izabukuru, yagizwe senateri na Perezida Paul Kagame.

Mu gihe u Rwanda rukomeje gutera imbere mu miyoborere, umutekano n’iterambere, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yongeye gushyira imbaraga mu nzego nkuru z’igihugu, ashyiraho abayobozi bashya bafite ubunararibonye mu nzego zitandukanye.

Mu bo yagiriye icyizere harimo Amb. Prof Charles Murigande, wahaye igiterane “Rwanda Shima Imana” isura nshya binyuze mu gitekerezo cyo guhuriza Abanyarwanda hamwe mu gushima Imana ku bw’ibyo yabakoreye, none ubu agizwe Senateri.

Amb. Prof Murigande ni umwe mu bantu bagize uruhare rukomeye mu gutegura no guteza imbere iki giterane cyabaye umuco wo kwibuka ineza y’Imana ku Rwanda.

Nk’umuhuzabikorwa wacyo mu myaka ibiri ishize, yagaragaje ko u Rwanda rwavuye kure cyane ugereranyije n’ibyo rwanyuzemo mu 1994, kandi ko nta cyizere cyari gihari cy’uko amahoro yakongera kuboneka.

Mu butumwa bwe yakunze kugaragaza ko “iyo ukurikije amahame y’Imana, gukurikiza aya FPR-Inkotanyi biba byoroshye”, agaragaza imyumvire ye y’uko amahoro, ubumwe n’iterambere ari umurongo ushingiye ku ndangagaciro z’Imana n’iza FPR.

Ku wa 1 Ukuboza 2025, itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsegiyumva mu izina rya Perezida wa Repubulika ryatangaje ko Amb. Prof Murigande yagizwe Senateri.

Ni inshingano yinjiyemo nyuma y’imyaka myinshi akorera Igihugu mu nzego zinyuranye no guhesha isura nshya ibikorwa by’iyobokamana byambutse imipaka y’amadini bikaba umuco w’Igihugu.

kugirwa Senateri kwa Amb. Prof Charles Murigande ni ikimenyetso cy’icyizere Igihugu gikomeje kumugirira bitewe n’ubunararibonye, ubushishozi n’umusanzu udashobora gusimburwa yatanze mu miyoborere, uburezi, ububanyi n’amahanga ndetse no mu iyobokamana binyuze mu giterane Rwanda Shima Imana.

Abasenateri basuzuma amategeko yemejwe n’abadepite, bakagena niba ahuye n’inyungu z’Igihugu; bagenzura imikorere ya Leta n’inzego za rubanda; bemeza abayobozi bakuru batoranywa na Perezida wa Repubulika; bagatanga inama ku birebana n’imiyoborere;

kandi bagakurikirana ibikorwa bya Guverinoma n’imishinga y’Igihugu kugira ngo ikorwe mu mucyo, mu nyungu rusange no mu mahame y’Igihugu. Ibyo ni byo agiye kuba akurikirana.

Amb. Prof Charles Murigande yagizwe senateri

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.