× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ntabwo nzongera kunywa inzoga ukundi - Dr Mbonimana weguye ku mwanya wa Depite

Category: Leaders  »  November 2022 »  Editor

Ntabwo nzongera kunywa inzoga ukundi - Dr Mbonimana weguye ku mwanya wa Depite

Dr Mbonimana Gamariel, wari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, akaza kwegura ku mpamvu yise ize bwite, kuri ubu yatangaje ko atazongera kunywa inzoga ukundi.

Dr Mbonimana yahoze ari Umwalimu muri Kaminuza mbere y’uko yinjira mu nteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite anyuze mu mutwe wa politike wa PL. Kuri ubu yihariye ipaji y’imbere y’itangazamakuru nyuma yo kwegura ku mwanya w’Ubudepite.

Hashize amasaha macye yeguye ku nshingano z’Ubudepite. Ni nyuma y’uko Perezida Kagame avuze ko hari umuntu wo mu Nteko, umaze gufatwa inshuro zigera kuri 6 atwaye imodoka yasinze. Yabitangarije abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri, yibaza impamvu uwo Mudepite adahanwa kandi iyo myitwarire ye ishobora gutuma akora impanuka igahitana abantu.

Dr Mbonimana yahise yegura, avuga ko ari ku mpamvu ze bwite. Mu gitondo cy’uyu wa Kabiri, yatakambye, asaba imbabazi Perezida Kagame. Ati "Mbikuye ku mutima mbasabye imbabazi Nyakubahwa Perezida n’Abanyarwanda mwese".

"Nakoze icyaha cyo gutwara imodoka nanyweye inzoga. Nafashe umwanzuro wo kutazongera kunywa inzoga. Mwumve gutakamba kwanjye. Niteguye kuzuza neza izindi nshingano zose mungiriye icyizere".

Dr Mbonimana yatangaje kandi ko yagiriwe kenshi inama n’umugore we ariko bikamunanira kuzubahiriza. Yahamije ko atazongera kunywa inzoga kuko nta cyiza cyazo.

Nk’uko tubikesha IGIHE, yagize ati "Ntabwo nzongera kunywa inzoga ukundi. N’umudamu yari yarabimbwiye birananirana, ariko nyuma y’ibyo Perezida Kagame yavuze, ndaziretse mu myaka yose nsigaje. Ndaziretse n’abandi bose ndabashishikariza kuzireka kuko nta cyiza cyazo"

Yiyemeje kureka inzoga burundu

Yasabye imbabazi Perezida Kagame

Avuga ko atazongera kunywa inzoga ukundi

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.