× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Apotre Gitwaza n’umuryango we bakwifurije umwaka mushya wa 2023 wo gusimbuza ibya kera mo ibyiza

Category: Amakuru  »  January 2023 »  Editor

Apotre Gitwaza n'umuryango we bakwifurije umwaka mushya wa 2023 wo gusimbuza ibya kera mo ibyiza

Apotre Dr. Paul Gitwaza uyobora Zion Temple ku Isi yanyujije kuri Instagram ubutumwa bwifuriza abantu bose umwaka mushya muhire wa 2023 wo "gusimbuza ibya kera mo ibyiza".

Ubutumwa bwe bwaherekeje ifoto ari kumwe n’umuryango we. Buragira buti:

Jyewe n’umufasha wanjye, n’abana bacu hamwe na AWM//ZTCC tubifurije wowe n’umuryango wawe n’Umwaka mwiza 2023.

Umwaka wo gusimbuza ibya kera mo ibyiza. Uzakubere umwaka wo komatana n’Uwiteka. Umwaka w’ikitegererezo kuri wowe n’umuryango wawe.

Uwiteka azabarindire mu buntu bwe, azayobore intambwe zanyu, azahe umugisha imirimo y’amaboko yanyu.

Uwiteka azakuremere ikintu gishya mu buzima bwawe, kuko uzaba umwaka w’indirimbo nshya, iterambere rishya, ikiruta byose uzongera kwishimira agakiza n’Uwiteka Imana yawe.

Uwiteka aguhe umugisha kandi agushumbushe ibyo watakaje byose.

Muri uku kwezi uwiteka azaguha inshuro nyinshi zibyo watakaje. Umutima wawe uzanezezwa n’imirimo y’Uwiteka. Uzahindurirwe umwambaro wa kera mu mushya.

Itangiriro 41:14, Luka 5:36, Zekariya 3:3-4

Ndasabira gusimbura kuza ku umuryango wawe, igihugu cyawe, ndetse n’itorero ryawe.

Ndabifuriza umugisha wo kuramba, kugira amahoro, n’amagara meza.

Nkwifurije urugendo rwiza muri uyu mwaka wo GUSIMBURA

Ndabakunda, Uwiteka abahe umugisha

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.