× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Apôtre Gitwaza yongeye gushimangira ko Abarastafarians "Abarasita" baramya Satani! - Ubusesenguzi bwa Paradise

Category: Ministry  »  December 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare

Apôtre Gitwaza yongeye gushimangira ko Abarastafarians "Abarasita" baramya Satani! - Ubusesenguzi bwa Paradise

Nyuma y’iminsi mike abantu basesengura amagambo yavuzwe n’Umuyobozi akaba ari na we washinze Itorero rya Zion Temple Celebration Church, Apôtre Dr. Paul Gitwaza, bakavuga ko yibeshye ubwo yavugaga ko abayoboke b’idini rya Rastafari basenga Satani, yongeye gushimangira ko atibeshye, anasobanura byinshi kuri bo.

Ubushize yari yagize ati: “Icyongeyeho, nta mwana w’umuhungu ukwiriye kuririmba yambaye amarasita (dreadlocks). Ntibyemewe. Ariya marasita, ni ay’idini ryitwa Rastafari, idini rya Satani. Rero, abana babyambara batazi ibyo ari byo.”

Abasesenguye ibyo yavuze batandukanye barimo Muchoma, umuhanzi akaba n’umwe mu bazwi cyane ku mbuga nkoranyambaga, by’umwihariko Instagram, bavuze ko yabitewe n’uko atazi mu by’ukuri imyizerere y’Abarasta (Rastafarians), ndetse basaba ko yasaba abafite iyo myizerere imbabazi.

Akimara kumva ibyo bavuze, dore ko biri gucicikana ku mbuga nkoranyambaga zose, Apôtre Gitwaza yashimangiye ko atibeshye, ahubwo asobanura neza uko ibyo bakora bibaganisha kuri Satani kuruta uko bibayobora ku Mana.

Iyi nkuru iribanda ku magambo yavuze, ihuze n’icyo ubushakashatsi bwa Google bugaragaza kuri iri dini bijyanye n’ibyo Gitwaza abavugaho, itirengagije amahame ya Bibiliya agenga ibyo gucira abandi imanza.

Gitwaza yatangiye agira ati: “Ikindi, abahungu ntimugashyireho iriya misatsi ya rasta (dreadlocks). Iriya misatsi ya rasta ntimukayishyireho, kuko muri abana beza. Abarasita batangiye ryari? Batangiye ari abarakare! Ikindi mutazi, yatangijwe na nde? Rastafari, yatangijwe n’abarakare bo muri Jamayika, abenshi bari bavuye muri Kongo. Abo muri Kongo n’abo muri Gabo, uburakari bwabo ni bwo bwatangije imyizerere ya Rastafari.

Numvise abantu benshi bavuga ko ntazi Rastafari. Ndayizi cyane, cyane, cyane, mu buryo nzi ivuka ryayo, ndayizi cyane. Abitwa ba Marcus Garvey, ni bo bayitangije kugeza kuri ba Rodin. Imaze gupfa, uwongeye kuyizamura ni Bob Marley, biciye mu kuririmba.”

Icyo Google igaragaza kuri iyi ngingo

Ubusanzwe, iyobokamana rya Rastafari ryatangiye mu myaka ya 1930 muri Jamaica, biturutse ku Muyobozi witwaga Marcus Garvey wavuze ko muri Afurika hazima umwami uzarwanya ubukoroni n’ivangura ryabakorerwaga, akabacungura. Nyuma byarabaye byitwa ubuhanuzi.

Yagize ati: "Look to Africa, where a black king shall be crowned, he shall be the Redeemer." Abagize iri dini bizera ko Haile Selassie I, Umwami w’Abami (Emperor) wa Ethiopia, yasohoje ubwo buhanuzi, kuko yarwanyije ubukoroni bw’Abataliyani.

Marcus wabihanuye yari Umwirabura wavukiye muri Jamaica, aza kuba umuyobozi w’Umuryango Waharaniraga Iterambere ry’Abirabura, Aharanira Ubumwe bw’Abirabura (wabyita ukundi), witwaga ‘Universal Negro Improvement Association (UNIA)’, yashinze mu wa 1914.

Iyi myizerere nyamukuru ya Rastafari ni uko Haile Selassie I, wahoze ari Umwami wa Etiopiya, ari we mwuka w’Imana (Jah) ku isi (kongera kuvuka kw’Imana, incarnation of God). Iyi myizerere yabo bayishingiye ku migenzo ya Bibiliya, kandi igaragaza ishyirwa mu bikorwa ry’inyigisho za Marcus Garvey n’ibyiringiro by’umwami w’Umwirabura wari kuzarokora abantu b’ingeri z’Abirabura bakorerwaga ivangura n’ikoronizwa.

“The primary belief of Rastafarians is that Haile Selassie I, the former Emperor of Ethiopia, is the earthly incarnation of God (Jah). This belief is grounded in biblical prophecy and represents the fulfillment of Marcus Garvey’s teachings and the expectation of a black king who would deliver the oppressed peoples of African descent.”

Gitwaza yakomeje agira ati: “Icyo bakoraga, kubera imico yo muri Kongo ya kera, ubwo babatwaraga ari imbohe, bagiraga ikintu cy’urumogi bita cannabis. Kugira ngo ubashe kujya mu mwuka, wagombaga kunywa urumogi (cannabis), kuko nyine ngo Umurastafarian agomba kujya mu yindi si, ari byo bita Babylon.”

Icyo Google igaragaza kuri iyi ngingo

Gitwaza yagarutse mu buryo bugufi ku ikoreshwa rya cannabis (izwi nka ganja cyangwa urumogi) mu idini rya Rastafari, aho yayibonyemo igice cy’imyitwarire ya "Satani" ijyanye n’idini. Abayoboke ba Rastafari bakoresha cannabis nk’ikirango cy’ubusabane kugira ngo bifashe mu gusenga no gufungura ubwenge mu buryo bwimbitse bwo kwegera Jah.

Nta bwo ikoreshwa mu rwego rw’imyidagaduro no kwishimisha mu buzima busanzwe, ahubwo ni igikoresho cyo gukura mu mwuka no guteza imbere gusenga, bivuze ko bayikoresha ari uko bashaka gusenga gusa.

Nubwo benshi bashobora kubona ikoreshwa rya cannabis nk’ikibi, ku Bayoboke ba Rastafari, rifite agaciro mu mwuka. Mu idini rya Rastafari, cannabis ibonwa nk’uburyo bwo kuzamura ubwenge no gukomeza gusobanukirwa mu buryo bwimbitse ubuzima n’Imana. Bava mu isi ya kimuntu, bakinjira mu yindi, iyo bumva ko ari iyo Imana ibamo, dore ko uwanyweye urumogi rwinshi adatekereza ibiri ku isi.

Kuri bo, ikoreshwa rya cannabis mu idini rya Rastafari ryitabirwa nk’igikoresho cyo kumenya bisumbyeho uko Imana ikora, si ikintu kibi cyangwa cy’umwaduko wa Satani, uretse ko nubwo baba bamusenga bo ubwabo batigeze babitangaza.

Yanagarutse ku myizerere yabo, aho bizera umuntu wapfuye nk’Imana. “Ndayizi rero nk’abayirimo. Mwe mwambara imisatsi kuko mutazi icyo ari cyo. Bamaze gukumbura iwabo, batangiye kwibaza inkomoko (origin) yabo iyo ari yo, baza gutora Mannerik wa kabiri, ari we Haile Selassie, ngo ababere umwami. Uwo Haile Selassie bavuga ko ari we Yesu.

Rastafari, Yesu wabo si uyu twizera, ni uwo Haile Selassie wo muri Etiyopiya wapfuye. Ni gute mwakwambara biriya bintu? Ni we bita intare yo mu muryango wa Yuda, ni yo mpamvu bagirana imishyikirano n’intare (intare iri mu birango byabo).”

Icyo Google ivuga kuri iyi ngingo

Ku Bayoboke ba Rastafari, Haile Selassie ntiyari umuyobozi wa politiki gusa, ahubwo yari igishushanyo cy’Imana (Jah) ku isi, ukwemera gushingiye ku byahishuwe mu mizingo ya Bibiliya yavugaga kuzuka k’umwami w’Umwirabura uzayobora abantu barenganye ku bwigenge.

Uko Bibiliya ibona iby’iyi ngingo

Muri Bibiliya, mu Kuva 20: 4 hagira hati: “Ntukiremere igishushanyo kibajwe, cyangwa igisa n’ishusho yose iri hejuru mu ijuru, cyangwa hasi ku butaka cyangwa mu mazi yo hepfo y’ubutaka. 5 Ntukabyikubite imbere, ntukabikorere kuko Uwiteka Imana yawe ndi Imana ifuha, mpōra abana gukiranirwa kwa ba se, nkageza ku buzukuruza n’ubuvivi bw’abanyanga,”

Gitwaza ati: “Iriya misatsi (dreadlocks) batangiye kuyitereka ryari? Si uko basomye muri Bibiliya. Oya. Igihe Haile Selassie yari yarahungiye mu Bwongereza, Imfungwa zari muri gereza, zitabashaga gusokoza imisatsi yari yarazibanye myinshi, ni bo baje kuzamura igitekerezo cyo gukuza imisatsi. Muri uko gukuza imisatsi rero, bashaka ikibarengera (defense) ngo n’Abanaziri bagiraga imisatsi. Ariko Abanaziri ntibayishyiragamo ama dreadlocks.

Ndayizi yose, nge ni uko mba ntashaka kujya impaka cyane n’abantu. Ubundi idini rya Rastafari, ryari Abirabura bashakaga kwirwanaho ngo bagire uburenganzira mu Bazungu. Twe rero ntituzarwana n’Abazungu, tuzasoma Bibiliya.”

Icyo Google igaragaza kuri iyi ngingo

Mu kwizera kwa Rastafari, imisatsi ya dreadlocks igaragaza umubano w’umwuka n’Imana (Jah) kandi ikomoka ku isezerano ry’Abanaziri riri muri Bibiliya (urugero: Abacamanza 13:5 na 1 Abakorinto 11:15). Abanaziri, bari barahumetswe n’Imana, ntibiyogosheshaga imisatsi yabo nk’ikimenyetso cy’ubutagatifu (ukwera) no gutandukana n’ibigeragezo by’isi.

Abayoboke ba Rastafari bakurikiza iyi migirire mu kugaragaza ukwiyemeza kubaho mu buryo bwiza no kugaragaza kwanga isi yanduye, ishyira imbere ibintu by’ubutunzi, ibyo bita "Babyloni."

Aho kugira ngo imisatsi ya dreadlocks ibe gusa igikorwa cyo kwirwanaho cyangwa kwerekana umujinya w’abari bafungiye muri gereza yo mu Bwongereza, ni ikimenyetso cy’icyubahiro, imbaraga, n’umubano w’umwuka wabo n’Imana.

Gukuza imisatsi bakayizingamo dreadlocks muri Rastafari, si uko bifitanye inkomoko n’ibihe byo gufungwa gusa, ahubwo ni ukugaragaza kwanga ibintu by’isi no kumenya uwo uri we, ushingiye ku muco w’Afurika. Abafungiwe mu Bwongereza Gitwaza avuga bashobora kuba baragize uruhare mu gusakaza iyi misatsi mu gihe runaka, ariko ntibigeze bashyiraho inyito yayo mu bijyanye n’umwuka cyangwa umuco.

Umwanzuro muri rusange ujyanye n’uko Bibiliya ibibona

 Gitwaza ibyo avuga arabizi, kuko ari umuhanga mu mateka, muri Bibiliya no mu bindi, cyane ko afite impamyabushobozi y’ikirenga (Doctorat, PhD). Yitwa Dr. Paul Gitwaza, ikimenyetso cy’ubuhanga n’ubumenyi muri byinshi. Yize Iyobokamana yivuye inyuma, kugera ubwo yaje kuba intumwa y’Imana, Apostle cyangwa Apôtre.

 Abarastafarians ntibigeze bavuga ko baramya Satani. Bo ubwabo nubwo baba barayobye, bizera ko ari bwo buryo bwiza bwo gusenga Imana. Kuvuga ko basenga Satani bishobora kubababaza, bigatuma biyumva ukundi kutari kwiza, nko kwibasirwa, kuvangurwa n’ibindi.

 Bibiliya idusaba kutabangikanya Imana n’ibindi bintu, ngo wenda tuvuge ko Haile Selassie ari Imana y’ukuri, tumusenge n’ibindi. Abarastafarians basenga Imana, uretse ko bubaha Haile Selassie babona ko yakoreyemo. Gusa nanone, idusaba kudacira abandi imanza, ndetse ikavuga iti: “Uwibwira ko ahagaze yirinde atagwa.” Nubwo wakwemeza ko idini urimo ari iry’ukuri, hagize undi muntu urisesengura ntiyaburamo ikinyoma nubwo cyaba kimwe kandi cyoroheje.

 Urugero, bamwe banywa inzoga, abandi ntibazinywe. Bamwe bizihiza Noheri, abandi ntibayizihize. Bamwe bambara ibirango abandi ntibabyambare. Bamwe bavuga ko guhanura bitakibaho, abandi bakabikora. Bamwe bavuga ko kubonekerwa bitabaho, abandi bakavuga ko babonekerwa. Ni byinshi bitandukanya amadini nubwo yaba ari aya gikristo.

Aho kuvuga ko abo mudahuje basenga nabi cyangwa bagasenga Satani, wakwibaza uti ’Ese nimbivuga biragira izihe ngaruka? Ese koko basenga Satani, kandi na bo bakabyemeza? Niba bo bavuga ko basenga Imana, birakwiriye ko twubaha imyumvire yabo, nk’uko natwe twifuza ko bayubaha’.

 Yesu yagize ati "Ibyo utifuza ko abandi bagukorera, ntukabibakorere!’ Tekereza usanze umuntu ari kuvuga ko idini ryawe muramya Satani! Wababara, kuko uzi ko musenga Imana. Niba byakubabaza rero, ntukabivuge ku bandi! - Matayo 7:12: “Nuko ibyo mushaka ko abantu babagirira byose mube ari ko mubagirira namwe, kuko ayo ari yo mategeko n’ibyahanuwe.”

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.