× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Justin Hakizimana wamamaye ku nyigisho “Abapagani bo mu rusengero” agiye kuba Pasiteri

Category: Pastors  »  2 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Justin Hakizimana wamamaye ku nyigisho “Abapagani bo mu rusengero” agiye kuba Pasiteri

Umuryango wa Hakizimana Justin watangaje ko ugiye kwifatanya n’inshuti, abavandimwe n’abavugabutumwa mu muhango wo kumusengera ku nshingano za gishumba (Pastor).

Hakizimana Justin agiye kuba umushumba nyuma y’imyaka amaze akorera Imana mu buryo bugaragara binyuze ku nyigisho ze zagiye zikora ku mitima ya benshi, zirimo izo yamamayemo nk’“Abapagani bo mu rusengero”.

Uyu muhango wo kumusengera ku nshingano nshya uzabera ku Itorero ADEPR Nyarugenge ku wa 15 Ukuboza 2025, guhera Saa Tatu za mu gitondo (09:00). Abatumiwe bazakirirwa ku Saint Gabriel, i Kiyovu, Saa Munani z’amanywa (14:00).

Ubutumire bushingiye ku magambo yo muri 1 Timoteyo 1:12, Ndashimira Kristo Yesu Umwami wacu wambashishije, yuko yatekereje ko ndi uwo kwizera akangabira umurimo we

Umuvugabutumwa Justin Hakizimana, amaze igihe azwi mu ivugabutumwa muri ADEPR no yandi matorero mu gutanga inyigisho zicukumbuye zifasha Abakristo gusobanukirwa ubuzima bw’umwuka, kandi inyinshi muri zo azisangiza abakunzi be kuri YouTube.

Mu nyigisho yigeze gutanga akiri umuvugabutumwa usanzwe, yagarutse ku kamaro ko kubaho mu Mana mu buryo bwimbitse, aho yasobanuraga ko kubana n’Imana ari iby’igiciro cyinshi kandi ko bihambaye kurusha ikindi kintu icyo ari cyo cyose umuntu yakwigereranya na cyo.

Yavugaga ko nta butunzi bwaba buhagije ngo bupime agaciro k’agakiza, kuko ari bwo butunzi bw’ukuri butabasha gusobanurwa n’abanyamibare n’abazi imibare yose, bityo ko umuntu wiyemeje inzira y’Imana adakwiye kuyijyamo ajenjeka cyangwa ngo ayijyanemo ubunebwe, ahubwo ko akwiriye kuyinjiranamo umutima umwe.

Mu yindi nyigisho na yo yagiye imenyekana cyane mu bakunzi be, yagarutse ku kibazo cy’abantu basenga Imana ariko bakabaho mu mibereho ituma bibaza impamvu Imana idakuraho ibintu bibi cyangwa ngo ibagaragarize neza ko iri mu buzima bwabo.

Yavuze ko hari igihe umuntu akorera Imana n’umutima wose ariko ntahite abona impinduka zigaragara, nyamara igihe cy’Imana kiba kitaragera. Yongeyeho ko Imana itajya yibagirwa abagaragu bayo, ko igihe cyayo kigera igacira umuntu inzira igahindura amateka ye kandi ikagaragariza mu maso ya bose ko yamushyizeho umukono.

Mu butumwa bwe bwari buherekejwe n’amarangamutima yo gutabaza no gusaba ko Imana ihindura ibintu, yavuze ko hakwiriye kurangira igihe abasenze Imana basuzugurwa, kuko Imana iba mu ijuru ikwiriye kubatega amatwi no kubaha icyubahiro gikwiriye, ikabaha imvura y’umugisha ndetse ikabakorera ibitangaza bitihishe.

Aha ni ho ibikorwa by’uyu muvugabutumwa byagiye bifata indi ntera, kuko abo inyigisho ze zagezeho babonaga ko ubutumwa bwe butanga ihumure ku bantu bari mu mibabaro, bukarwanya kwiheba kandi bukongera icyizere cy’uko Imana ifite igihe cyayo ku muntu wese wumvira Ijambo ryayo.

Inyigisho ze zifatika zagaragazaga uburyo umuntu usenga Imana atari umuntu ukwiriye kwibaza uko isi imufata, ahubwo ko akwiye kureba ku Mana isubiza mu gihe cyayo kandi igahindura amateka y’abantu bayo mu buryo bugaragara.

Kuzamurwa kwa Justin Hakizimana mu nshingano za gishumba bishingira ku byo yagiye atangaza mu nyigisho ze, ku rugendo rwe rwo gukorera Imana yicisha bugufi, no gutanga ubutumwa bwubaka, ndetse no ku myifatire ye mu murimo w’Imana ari na byo byatumye umuryango n’Itorero bafata icyemezo cyo kumwimika ku rwego rwo kuba pasiteri.

Uyu muhango utegerejwe ku itariki ya 15 Ukuboza 2025 mu Itorero ADEPR Nyarugenge, uzaba ari umunsi w’ibyishimo no gushima Imana ku bwo umurimo yatangiye mu buzima bwe, ukaba n’intsinzi ku bakurikira inyigisho ze bazi neza ko uyu munsi ari igice cy’urugendo rwe rwo gukomeza kwagura umurimo w’Imana mu buryo bwagutse.

Umuvugabutumwa Justin Hakizimana wamamaye ku nyigisho “Abapagani bo mu rusengero” agiye kuba Pasiteri

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.