Kuko nta jambo Imana ivuga ngo rihere! Apotre Misiyoneri Uwimana Emmanuel akaba na Perezida wa Sauti Hewani Ministries yamamaye mu kuvuga ubutumwa bwiza binyuze mu bihangano by’indirimbo ku rwego mpuzamahanga.
Apostle Uwimana Emmanuel ari kwitegura kwimikirwa ku mwanya w’Intumwa y’Imana mu muhango uzabera i Kanombe ku wa Gatanu tariki ya 28/11/2025.
Kwimikwa kwe byuzuzanya n’Ijambo ry’Imana ribivuga mu gitabo cy’Abefeso 4:11-12 hagira hati: “Nuko aha bamwe kuba intumwa ze, abandi kuba abahanuzi, abandi kuba ababwiriza ubutumwa bwiza, abandi kuba abungeri n’abigisha.”
Uyu mukozi w’Imana usanzwe ari umukwe wa Rev. Rwibasira Vincent, ni umugabo ufite ubunararibonye mu kuyobora umurimo w’Imana aho ari we Perezida Korari Sauti Hewani yamamaye mu ndirimbo “Ijisho ry’Imana.”
Yahamagawe n’Imana ngo ayikorere, kandi ageze ubutumwa bwiza uhereye iwabo mu Rwanda kugeza iyo ibwotamasimbi ku mpera z’isi, kuko ahamya ko nta mupaka wabuza abatuye imigabane 5 kumenya ko Yesu yaje kubacungura.
Mu kiganiro na Paradise, Apotre Misiyoneri Emmanuel Uwimana yavuze ku birebana no kwimikirwa kwe n’uko imyiteguro imeze.
Yagize ati: “Imyiteguro irarimbanije kugira ngo ninjire mu muhamagaro w’Imana, dore ko nahamagawe kera nkiri muto. Ubu bigiye kujya mu ngiro banyimika ku mugaragaro ku wa Gatanu tariki ya 28/11/2025.”
Apotre Misiyoneri Uwimana Emmanuel akomeza agira ati: “Nahamagawe nk’intumwa kugeza ubutumwa bwiza kure, bukambuka n’amazi magari nka Apostle Missionnerie.”
Umuhango wo kwimikwa kwe uzitabirwa n’abakozi b’Imana batandukanye barimo intumwa z’Imana, aba Bishop, abashumba, abaririmbyi n’amakorari atandukanye.
Apotre Misiyoneri Uwimana Emmanuel uyobora Sauti Hewani Ministries agiye kwimikwa ku mugaragaro