Mu gusobanura ibivugwa muri Malaki 2:13–14, Pastor Christian Gisanura yibukije ko isezerano ry’ugushyingiranwa ari ikintu gikomeye imbere y’Imana, kandi ko kuryica bitangirira mu bitekerezo by’umuntu, bigakurura ibabazo, umuvumo no guhungabanya umugisha w’urugo.
13 "Kandi hariho n’ibindi mukora: mutwikira igicaniro cy’Uwiteka amarira no kuboroga, mugasuhuza imitima, bigatuma atita ku maturo mutura, ntayakire ngo anezerwe.
14 Nyamara mukabaza muti ’Impamvu ni iki?’ Impamvu ni uko Uwiteka yabaye umugabo wo guhamya ibyawe, n’iby’umugore wo mu busore bwawe wariganije nubwo yari mugenzi wawe, akaba n’umugore mwasezeranye isezerano. (Malaki 2:13;14)
Isezerano n’ikintu gikomeye mbere y’Imana, ni yo mpamvu na yo ubwayo, irayubahiriza.
Ni yo mpamvu idashobora kwihanganira na gato umuntu uca inyuma uwo bashakanye.
Kandi ibyo bitangirira mu bitekerezo. Ntabwo byikora nko gusitara. Oya, ubanza kwumva umurambiwe, ukamugereranya n’undi ubona yakunezeza, bikarangira wisanga ufite abagabo babiri cyangwa abagore babiri.
N’ubwo waba ubikora rwihishwa ntabimenye. Akaba atanasenga, ndetse na we akora nk’ibyo byawe. Imana izakuryoza isezerano, igufungire ibisubizo.
Urushako n’umugisha, ni ho Imana isuka umugisha. Ariko iyo hajemo uburiganya mu bashakanye, batangira guhindura urugo rwabo ubutayu.
Niba Imana ihinduye urugo rwawe ubutayu, ntugire ngo uzabyuka usange iwawe hahindutse ubutayu. Bizafata igihe, birangire wisanga habi. Kugira ngo uzasubirane ibyo wahoranye, uzabira ibyuya.
Ikibabaje, ni uko iyo Imana ikubise, ihera ku rubyaro. Ukora ibibi, ukabona nta cyo ubaye, ukagira ngo nta ngaruka. Uribeshya, ni nko kubiba. Ugomba gusarura umunsi umwe.
Rinda gusambanya ibitekerezo byawe. Uba urimo kubwirizwa na satani, ukanavuga amen. Bikagutera kujya kure y’Imana gake gake, no kwinjiza umwanzi mu rushako rwawe.
Niba uri ingaragu, rinda ibitekerezo byawe no kubesha abandi bana ko uzabashaka. Ukarenzaho no kuryamana na bo. Uzaba urimo kubakira urugo rwawe mu buriganya.
Niba ukundanye n’umuhungu cyangwa umukobwa, mugatangira kuryamana mutarashakana, muriho guca inyuma urushako rwanyu, muri gusambana no kubiba icyo muzasarura nyuma. Mwihane, mbere yo gushakana.
Nimutabikora, muzasanga nyuma yo gushakana musarura amarira. Nimudakomeza ingeso yo guca inyuma, muzakurura ibihano bitandukanye, nk’indwara, ubukene, intonganya, kutabyara, kudasubizwa mu masengesho...n’ibindi.
Rero, Yesu adushoboze twese kwirinda amarira y’uwo twashakanye. Kuko amarira ye akurura umuvumo, na ho umunezero wo ukurura umugisha.
Birashoboka ko urugo rwawe rwahinduka paradizo. Igisabwa gusa ni uko ibitekerezo byawe byaganzwa n’iby’ Umwuka wa Yesu ugutuyemo.