× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Apôtre Mignonne yasabye buri wese gushaka “inkota ya kera” muri uku kwa 12 ngo azayirwanishe muri 2026

Category: Pastors  »  1 week ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Apôtre Mignonne yasabye buri wese gushaka “inkota ya kera” muri uku kwa 12 ngo azayirwanishe muri 2026

Ku wa 1 tariki 2 Ukuboza 2025, Apôtre Mignonne Kabera yasabye buri wese gushaka “inkota ya kera” muri uku kwa 12 ngo azayirwanishe mu mwaka utaha wa 2026.

Apôtre Mignonne uhagarariye Women Foundation Ministries akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Itorero rya Noble Family Church, yatanze ubutumwa bukangurira Abakristo gukoresha imbaraga n’inkota zabo z’amasengesho mu kwinjira mu mwaka wa 2026.

Mu ijambo rye ryibanze ku bivugwa muri Luka 22:35–38, Apôtre Kabera yagarutse ku magambo Yesu yabwiye intumwa ubwo yazoherezaga kuvuga ubutumwa bwiza. Icyo gihe, yabasabye kutagira icyo bitwaza, kandi yabanye na bo. Aho bagarukiye, mu kongera kubatuma yabasabye kugira icyo bitwaza noneho.

Apôtre Mignonne ati: “Yesu yaravuze ngo ‘Ubushize ubwo nabatumaga, (muri Luka 10) narababwiye ngo mugende nta mvumba. Nta kintu mwamburanye, nta cyo mwatwaye, ariko ubu noneho mbasabye kugira icyo mutwaye harimo imvumba, inkweto n’amafaranga. ’”

Mu butumwa bwanyujijwe kuri X yahoze ari Twitter, yavuze ko uyu mwaka Abakristu bakwiriye kwitegura neza kuwinjiramo bahereye muri uku kwezi kwa 12 kwa nyuma gusoza umwaka wa 2025, kugira ngo bazarwane intambara z’umwuka mu wa 2026.

Yasobanuye ko “inkota ya kera” ari ubushobozi, imbaraga, cyangwa umugisha umuntu yari afite mu bihe byashize, byamufashaga gutsinda imbogamizi n’intambara yahuraga na zo.

Nk’uko yabigarutseho avuga ku rugero rwa Dawidi, igihe yajyaga gusura umutambyi nta nkota afite, yamwibukije ko inkota ya Goliyati akiyibitse, kandi iyo nkota ye ya kera yaramutabaye.

Apôtre Kabera yashishikarije Abakristo gufata inkota zabo z’amasengesho nk’imbaraga bagomba gukoresha buri munsi, kugira ngo bazarwanye imbogamizi bazahura na zo mu mwaka utaha.

Ati: “Nawe inkota yawe wagiraga kera, yaguheshaga imbaraga, ni inkota yawe. Yigumane, uyigendane buri munsi.”

Apôtre Mignonne akwifurije ukwezi kwiza kwa 12 ngo imyitozo yo gusenga uzakora izagufashe mu mwaka wa 2026

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.